Nyabihu: FUSO yarenze umuhanda umwe arakomereka
FUSO yari ipakiye inyanya yaturukaga mu gihugu cya Uganda yerekeza i Rubavu, yakoze impanuka mu ma saha ya saa yine z’amanywa tariki 09/07/2013 mu murenge wa Mukamira, akagari ka Rurengeri mu karere ka Nyabihu.
Umwe mu bari barinze iyi modoka aho yaguye munsi y’umuhanda witwa Kanyarwina, yadutangarije ko yari irenze gato aho yaguye, icyuma cyo munsi kiba kikaraga, kigira uruhare runini mu kugenda kwayo kigacika.

Kimaze gucika yananiwe kugenda na feri zanga gufata niko gusubira inyuma kuko hatereraga ihita irenga umuhanda igwa munsi yawo.
Yakomeje adutangariza ko mu bari bayirimo, uwari uyitwaye na Kigingi we, kigingi yakomeretse ahita ajyanwa ku bitaro bya Ruhengeri naho chauffeur we ntacyo yabaye.

Gusa ngo bishoboka ko kigingi wayo yavanywe mu bitaro bya Ruhengeri akajyanwa bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK. Iyi modoka ifite puraki UAP 474 P nayo ikaba yarangiritse nyuma yo kugwa.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|