Kirehe: Batandatu baguye mu mpanuka naho 15 barakomereka bikomeye
Mu masaha ya saa kumi n’igice z’igitondo cyo kuri uyu wa 18/07/2013 mu ikorosi ry’ahitwa Cyunuzi riherereye mu murenge wa Gatore ho mu karere ka Kirehe habereye impanuka ikomeye abantu 6 bahasiga ubuzima naho abandi 15 barakomereka bikomeye.
Iyi mpanuka ikomeye yabaye ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Coaster ifite purake RAC827K ya Agence Select yagonganye n’ikamyo yo muri Tanzania ifite purake T582ANU.
Iyi kamyo yavaga i Kigali ijya Tanzaniya naho Coaster yavaga i Kirehe ijya i Kigali ikaba yari itwaye abagenzi bajya i Kigali abenshi bakaba bari abacuruzi bacururiza mu isantire ya Nyakarambi bivugwa ko bari bagiye kurangura.

Ikamyo yari itwawe n’umushoferi w’Umutanzaniya witwa Kasanzu Ismail akaba nawe ari mu bakomeretse akaba yari kumwe n’umutandiboyi we naho Coaster yari itwawe n’uwitwa Karifanu Rajabu.
Abaturiye uyu muhanda wa Cyunuzi badutangarije ko aha hantu hakunze kubera impanuka kandi ko iyi mpanuka yabaye uyu munsi bigaragara ko yatejwe n’ikamyo kuko bigaragara ko yagenderaga mu muhanda hagati bityo bituma iyi modoka yo mu bwoko bwa Coaster bigongana.
Kuva ubwo igihe impanuka yabaga bitewe n’uburyo ikamyo yari yahagaze mu muhanda nta modoka yo mu bwoko bw’amakamyo yahanyuraga bitewe n’uko yari yangirikiye mu muhanda hagati.

Iyi mpanuka yabaye ubuyobozi bw’ingabo na Polisi bakaba bihutiye gutabara mu rwego rwo gukomeza kubungabunga umutekano mu muhanda umuntu umwe witwa Nikuze Jeannette niwe wabashije kuva muri iyi mpanuka ntacyo abaye gusa akaba ari gukurikiranwa n’abaganga.
Abandi bantu 15 bakomeretse bikabije, 12 muri bo bajyanywe mu bitaro bya Kirehe naho batatu bahita bajyanwa muri CHUK.
Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo ( 13 )
Ohereza igitekerezo
|
Leta nishyireho imihanda y’amakamyo,naho ubumdi agiye kumara abantu pe!nibashake uburyo bashaka imihanda y’ibimodoka binini kandi police nayo nigerageze kongera ubukana rwose naho undi tanantu barashize!