Gakenke: Imodoka ya Virunga Express yagonze abanyegari babiri n’umugore

Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Coaster ya sosiyete itwara abagenzi Virunga Express yagonze abantu batatu mu mujyi rwagati wa Gakenke, Akarere ka Gakenke barakomereka bidakomeye cyane.

Iyi coaster ifite puraki RAB 417 Q yavaga i Musanze yerekeza i Kigali ku mugoroba wo ku wa gatatu tariki 07/08/2013, yagonze abanyegari babiri n’umugore wari uvuye kwa muganga ku Bitaro by’i Nemba ibasanze mu mukono wo hakurya.

Imodoka ya coaster yagonze abagenzi babatu irangirika byoroshye. (Foto: L. Nshimiyimana)
Imodoka ya coaster yagonze abagenzi babatu irangirika byoroshye. (Foto: L. Nshimiyimana)

Sebahinzi Ramazane uvuga ko yiboneye n’amaso ye iyo mpanuka agira ati: “Ukuntu nabibonye iriya modoka yari yataye umukono yariri kugenderamo…wabonaga igiye kugwamo hasi hano, umunyegari yari kumanuka agendera ku ruhande imodoka iba iramukubise imuturutse inyuma agonga uwagendaga n’amaguru (umugore) imodoka ikase igonga undi munyegare.”

Ubwo twageraga ahabereye iyo mpanuka twahasanze igare rimwe ryangiritse n’ikasiye ya fanta yari atwaye yamenetse amacupa hafi ya yose. Ngo uko ari batatu bakomeretse ku buryo budakabije cyane, bahise bihutanwa kwa muganga ku Bitaro by’i Nemba ngo bitabweho mu maguru mashya.

Igare n'ikaziye byangiritse ku buryo byoroheje. (Foto: L. Nshimiyimana)
Igare n’ikaziye byangiritse ku buryo byoroheje. (Foto: L. Nshimiyimana)

Iyo modoka yari itwawe n’umushoferi ugaragara ko asheshe akanguhe yangiritse imbere ku buryo budakanganye.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka