Bari mu maboko ya Polisi bazira kwiba mudasobwa ngendanwa
Samuel Nsengiyumva na Samuel Rugaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisozi mu karere ka Gasabo kuva tariki 28/05/2012 bazira kwiba mudasobwa ngendanwa (laptops).
Polisi y’igihugu yataye muri yombi Nsengiyumva nyuma y’uko abaturage bicungira umutekano i Gaculiro mu murenge wa Gisozi bayihaye amakuru avuga ko Nsengiyumva ari umujura, bityo imufatana mudasobwa ngendanwa yibye.
Polisi yafashe kandi witwa Samuel Rugaba ushinjwa na Isidore Niyonsaba kumwiba mudasobwa ngendanwa. Ubwo Polisi yajyaga gusaka kwa Rugaba yahakuye mudasobwa ngendanwa ebyiri zari zaribwe; nk’uko Polisi y’igihugu ibitangaza.
Itabwa muri yombi ry’abo bantu n’ifatwa ry’izo mashini zibye byerekana ubufatanye bwiza bwa Polisi y’igihugu n’abaturage; nk’uko Umuvugizi wa Polisi, Supt.Theos Badege, abitangaza. Akomeza avuga ko guhanaguhana amakuru na Polisi mu rwego rwo gukumira ibyaha biri mu nyungu z’abaturage.
Umuvugizi wa Polisi atangaza ko Polisi itazihanganira abanyabyaha kuko ifite inshingano zo kubakurikirana bagatabwa muri yombi mu rwego rwo kurinda umuryango nyarwanda ibyaha.
Yasabye abaturage guhanahana amakuru n’inzego z’umutekano kugira ngo abanyabyaha batabwe muri yombi maze bashyikirizwe ubutabera.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Oya rwose ahubwo Samuel Rugaba niwe wareze Isidore Niyonsaba ko yamwibiye Laptop.