Rusizi: Minisitiri w’umutekano yihanganishije Abakongomani bahuye n’impanuka
Leta y’u Rwanda yihanganishije abaturanyi bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, babuze ababo mu mpanuka iheruka kubera mu karere ka Rusizi igahitana abagera kuri barindwi berekezaga Uvira iturutse Bukavu ariko inyuze mu Rwanda kuwa Kane tariki 18/07/2013.
Ubwo yasuraga aho abarokotse barwariye mu bitaro bya Mibirizi, Minisitiri w’Umutekano yavuze ko iki gikorwa cyo guha Abanyekongo imirambo y’abazize iyo mpanuka kiranga ubupfura bw’Abanyarwanda mu rwego rwo kubahiriza uburengazira bw’ikiremwamuntu.

Muri uyu muhango kandi Minisitiri w’umutekano yashimiye inzego z’itandukanye zirimo abaganga, inzego z’umutekano n’abaturage bihutiye gutabara abaturanyi babo, abashimira ko batigeze barangwa n’ingeso yo gusahura ahabaye impanuka.
Minisitiri Fazil yatangaje ko ibikorwa by’ubunyangamugayo mu gutabara bigaragara mu gihugu hose, aho Abanyarwanda bihutira kubika neza ibintu byabahuye n’impanuka.

Ni no muri urwo rwego Abakongomani bose bagize ibyago bahawe ibyabo byose ku mugaragaro. Muri byo hari harimo amadolari angana na 2755, amafaranga akoreshwa muri Congo ibihumbi 56.950 n’ibindi bintu byari biri muri iyi modoka.

Itsinda ry’abayobozi b’intara ya kivu y’amajyepfo riyobowe na Guverineri Marcellin Cishambo Ruhoya, yashimiye Leta y’u Rwanda ku bubutabazi bagaragaje kuva impanuka yaba kugeza icyo gihe igikurikirana abakomerekejwe niyo mpanuka bari mubitaro bya Mibirizi.
Porisi y’igihugu yasobanuriye iryo tsinda ry’Abacongomani uburyo impanuka yabaye n’icyayiteye. Polisi isobanura ko yatewe n’umuvuduko ukabije kandi nabo bagezwa aho iyo mpanuka yabereye basanga ari ko bimeze.




Euphrem Musabwa
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
BIRIYA NDABONA ARI IBITARO BYA GIHUNDWE AHO KUBA IBITARO BYA MIBILIZI\\
IYI NKURU YAKOSORWA KUKO NJYE NIHO NKORERA
Reka tujye tubakorera ikosora ubundi ngo Umwanzi wawe nasonza umugaburire ,nagira ikibazo umwereke ko umwitayeho kdi ngo inzira ijya mu ijuru ica muri sallon y’umwanzi wawe.