Rusizi: Bane bari mu maboko ya Polisi bazira kwica umusaza bamushinja amarozi

Abagabo batatu barimo n’umukecuru bafunzwe na Polisi mu mudugudu wa Kabahizi, bashinjwa kwivugana umusaza witaga Francois Tabaro bamuziza ko yahangayikishije abatuye muri ako kagali abaroga.

Felcien Mpakaniye, Pierre Ntibayirushamaboko,Tabaro n’umukecuru witwa Muhimpundu batawe muri yombi, bahakana icyaha baregwa. Bavuga bagiye gutabara umukobwa wihoreraga arega uwo musaza kuba yarigeze kumuroga akenda gupfa.

Bamwe mu bakekwaho ubwicanyi, Mpakaniye na Ntibayirushamaboko, mu maboko ya Police.
Bamwe mu bakekwaho ubwicanyi, Mpakaniye na Ntibayirushamaboko, mu maboko ya Police.

Ariko kuhagera ngo basanze umusaza yamaze gushiramo umwuka, kubera gukubitwa nabi umubiri wose wabaye ibisebe, nk’uko bitangazwa n’umwe muri bo.

gusa aba bashinjwa bemeza ko uyu musaza yapfuye urupfu rubi kbera inkoni yakubiswe ku wa Kabiri w’icymweru gishize, agapfa kuwa Gatanu.

Boe uko ari bane bategereje kwitaba urukiko kugir ango biregure cyangwa bahamwe n’icyo cyaha cyo kwica.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

abarozi batesha umutwe,ugasanga umuntu yaroze umukecuru akajya ajya koga amazi y’igishanga bita kwidumba, ubwo nk’umuntu abikoreye umubyeyi wawe wamukorera iki umuzi kandi nawe abyigamba. nihatari buriya hari abantu bashize

kofi yanditse ku itariki ya: 31-10-2012  →  Musubize

Erega impamvu babica ni uko leta itemera amarozi ntanamategeko ariho abahana reka rero tujye twihanira ummuntu yakurogera umwan acg umuvandimwe wabimenya ntiwihorere ko leta itaba iri bugukemurire ikibazo. Nibaza ko Leta yashyiraho itegeko rihana umuntu uhamwe n’icyaha cyo kuroga aho kubareka bagakomeza bamara abantu bitaribyo ababishoboye bazajya bihorera.

Uwineza yanditse ku itariki ya: 30-10-2012  →  Musubize

ndabona abanyamakuru mutangiye kugana inzira y’ umwuga, ubwo mutangiye kutajya mugaragaza amasura y’ abantu batarahamwa n’ icyaha. mugomba nogukosora imvugo ihamya umuntu icyaha kandi ataragihamywa n’ urukiko.

guillaume yanditse ku itariki ya: 29-10-2012  →  Musubize

ariko mwagiye mwandika inkuru zisobanutse!!!!!!!!!!!!! nkiyo nkuru hari ikintu gisobanutse koko????

polo yanditse ku itariki ya: 29-10-2012  →  Musubize

None se abo bane barihe ko mbona babili gusa kandi nabo nkabona mwabahishe amasura .nuko se batarahamwa n’icyaha ?cyangwa nibo baba babisabye.

douce yanditse ku itariki ya: 29-10-2012  →  Musubize

abarozi ni abantu babi bakagombye guhigwa bukware,abantu bagaburira abandi akataribwa ukazapfa uruka ubusa,urubyaro bakarukumaraho ukabyara barekereje ugasigara amaramasa umeze nk’igiti kitagira amashami.

kanyoni yanditse ku itariki ya: 29-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka