Nyanza: Umuntu yagwiriwe n’urukuta rw’urusengero ahita apfa

Munyemana Eliphase w’imyaka 30 y’amavuko yagwiriwe n’urukuta rw’urusengero rwa EAR Hanika ruri mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza ahita apfa tariki 20/03/2013 ubwo barimo bacukura umusingi bashaka kurusana.

Munyemana Eliphase yari yahawe akazi ko gucukura umusingi w’urusengero rwa EAR n’uko ubwo yari mu muferege urukuta rwarindimutse rumwitura hejuru ahita apfa ataragezwa kwa muganga; nk’uko bamwe mu bari bahari babivuga.

Ikigo nderabuzima cya Hanika cyari hafi aho nicyo yabanje kujyanwamo mu gihe hari hagitegerejwe imodoka y’imbangukiragutabara ngo imujyanye mu bitaro by’akarere ka Nyanza ariko yahageze umwuka warangije kumuvamo.

Umwe mu bari aho agira ati: “Nta butabazi bw’ibanze yigeze akorerwa kuko urukuta rukimara kumwitura hejuru yahise apfa ndetse n’ijisho rye bamuvanye mu musingi ryanogotsemo”.

Nta ruhusa rwo kuvugurura urwo rusengero rwari rwatanzwe

Kabayiza Louis umuyobozi w’urusengero rwa EAR Hanika yahise ajyanwa kuba acumbikiwe kuri station ya Polisi ya Busasamana iri mu karere ka Nyanza kuko nta ruhushya rwo kuvugurura urwo rusengero rwatanzwe nk’uko amakuru aturuka hagati mu buyobozi bw’urwo rusengero abihamya.

Urusengero rwa EAR Hanika rwavugururwaga nta burenganzira buratangwa. (Photo: Jean Pierre Twizeyeyezu)
Urusengero rwa EAR Hanika rwavugururwaga nta burenganzira buratangwa. (Photo: Jean Pierre Twizeyeyezu)

Rutikanga Sixbert umukozi w’umurenge wa Busasamana ushinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage yemeje ko Pasiteri w’urusengero rwa EAR Hanika afunzwe. Yabivuze atya: “Pasiteri w’urusengero rwa EAR Hanika afungiye kuba yarihaye uruhushya rwo kuvugurura urusengero nta burenganzira yabiherewe rutangwa n’ubuyobozi”.

Icyakora yakomeje avuga ko urusengero rwa EAR Hanika rwari rwasabye uruhushya rwo kuvugurura inyubako yabo ariko dosiye ikaba yari ikiri mu buyobozi batarasubizwa ngo ubwo burenganzira babwemerewe.

Munyemana Eliphase wapfuye agwiriwe n’urukuta rw’urusengero rwa EAR Hanika ni mwene Mugemana Gervais akaba yaravukiye mu murenge wa Kamegeri mu karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

yewe erega iyo umunsi wageze ntawuwusubiza inyuma imanimwakire kd ihe kwihangana umuryango we arko ndunva pasteur yarekurwa kuko siwe wabiteye rwose nawe yaratunguwe nisatani wabikoze pe

eus yanditse ku itariki ya: 25-03-2013  →  Musubize

Yewe, uwo mu Pasteur nibamurekure, burya urupfu iyo rwaje rwumvira gusa uwarutumye!Si pasiteri rero warutumye, nawe yatunguwe!

Loyale yanditse ku itariki ya: 22-03-2013  →  Musubize

Imana imwakire mu bayo.

Manasseh yanditse ku itariki ya: 21-03-2013  →  Musubize

Imana imwakire mu bayo.

Manasseh yanditse ku itariki ya: 21-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka