Nyanza: Umukwe yasambanye na nyirabukwe umukobwa we aramutema

Umugore witwa Kampundu Gerardine w’imyaka 20 y’amavuko yatemye nyina umubyara witwa Dusabe Espèrance w’imyaka 39 y’amavuko amukomeretsa ku matako no ku maboko amuziza ko yamufashe asambana n’umukwe we.

Ibi byabereye mu mudugudu wa Marabage mu kagali ka Bugali mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza nk’uko Habineza Jean Baptiste umuyobozi w’uwo murenge abitangaza.

Umuyobozi w’umurenge wa Ntyazo yavuze ko ibyo byabaye tariki 15/07/2013 saa yine za mu gitondo ubwo Kampundu Gerardine yabagwaga gitumo agasanga nyina umubyara aryamanye n’umukwe we bombi bari mu buriri bakora bya mfura mbi.

Ngo uwo mukobwa yahise akubita nyina umuhoro amukomeretsa ku matako no ku maboko ariko ku bw’amahirwe ntiyahamutsinda.
Kampundu Gerardine wakoze ibyo yahise atabwa muri yombi ajya gufungirwa kuri poste ya polisi iri muri uwo murenge wa Ntyazo azira kwihanira, gukubita no gukomeretsa.

Nyina umubyara ariwe Dusabe Espèrance wakomerekejwe n’uwo muhoro yakubiswe n’umukobwa we yoherejwe kuvurirwa ibyo bikomere ku Kigo Nderabuzima cya Ntyazo kiri mu karere ka Nyanza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntyazo ayo mahano yabereyemo avuga ko nta muntu n’umwe mu by’ukuri wemereye kwihanira ngo kuko hari inzego zishinzwe gufasha abantu bagiranye ibibazo ariko ngo kwikorera ubutabera ntibyemewe na gato.

Agira ati: “Ibyo uriya mukobwa yakoreye nyina umubyara akamutema ntawabura gukeka ko yabitewe n’uko yari amusanze mu ngeso mbi z’urukozasoni ariko ntabwo byamuheshaga uburenganzira bwo kumwihanira”.

Yaboneyeho gusaba abantu bose guca ukubiri n’ingeso mbi yo kwihanira ngo kuko u Rwanda ari igihugu cyubahiriza uburenganzira bwa muntu kandi kigendera ku mategeko ngo rero nta muntu n’umwe cyakwemerera kuyarengaho nkana.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

ngo inkono ishaje niyo iryoshya imboga ,nibihe byanyuma byimperuka ufite amaso narebe ibiri kuba byarahanuwe matayo 24-1 ,bene data twihane kuko ubugome bwa satani bukomeye muri iyi minsi biracyaza ibikomeye

ngabo yanditse ku itariki ya: 16-07-2013  →  Musubize

Ko mbona imyaka ijya kungana bitwaye iki ? Ubwo ni ubusambanyi nk ubundi bwose ,ubundi umukwe na nyirabukwe bapfana iki cyababuza ubusabane !!!!!!!!!!!!!

RWANDANZIZA yanditse ku itariki ya: 16-07-2013  →  Musubize

Gufunga uwahohotewe ndavuga umugore wuwo mugabo ntabwo aribyo kuko uwakoze ikosa nuwasambanye aho ndashaka kuvuga umugabo kuko amategeko y’u Rwanda ahana abasamabana ndetse we na nyirabukwe bagafungwa ok merci

Jean Bertrand yanditse ku itariki ya: 16-07-2013  →  Musubize

ayo namahano akomeye imana ni tabare u Rwanda kuko birakabije umukwe na nyirabukwe

tate yanditse ku itariki ya: 16-07-2013  →  Musubize

Iminsi y’imperuka,ibyo mubona ni bike biracyaza.

mbe yanditse ku itariki ya: 16-07-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka