Kayonza: Yigaragambije ashaka amafaranga abuza imodoka gusohoka muri gare mu gihe cy’iminota itanu

Umusore utazwi yateje akavuyo muri gare ya Kayonza tariki 19/03/2013 ahagarika imodoka mu gihe cy’iminota itanu zibura uko zisohoka. Uwo musore yabikoze asa n’ushaka kwiyahura kuko yavugaga ko n’ubundi nta buzima afite, agasaba ko imodoka zamunyura hejuru.

Mu magambo ye yagize ati “N’ubundi imodoka nizishaka zinyure hejuru nta bundi buzima ntegereje. Bagenzi banjye ubu bageze kure nanjye ndirirwa nicwa n’inzara. Nimushaka izo modoka muzinyuze hejuru yanjye”.

Uwo musore utabashije kumenyekana yavugaga ko ashaka amafaranga kuko bagenzi be bamaze gutera imbere we akaba akiri kwicwa n’inzara.

Uyu musore yaryamye mu marembo ya gare abuza imodoka gusohoka kugeza abashinzwe umutekano wa gare ya Kayonza bahamuvanye.
Uyu musore yaryamye mu marembo ya gare abuza imodoka gusohoka kugeza abashinzwe umutekano wa gare ya Kayonza bahamuvanye.

Abantu twaganiriye bavuze ko batazi amazina y’uwo musore, ndetse na we ubwe ntiyabashije kwivuga amazina ye kuko yasaga n’uwanyoye ibiyobyabwenge.

Gusa hari abavuga ko ashobora kuba ari umusazi cyangwa afite ibibazo by’ihungabana kuko basanzwe bamubona mu bikorwa nk’iby’abantu bafite ibibazo byo mu mutwe, nk’uko uwitwa Kaneza Sudi yabidutangarije.

Hari abandi bavuga ko uwo musore ashobora kuba yarigeze kuba umusirikari akaza guhungabanywa n’ibyo yaboneye ku rugamba, dore ko na we yerekanaga inkovu ku ijosi akavuga ko yarashwe ariko ntapfe, ari na yo mpamvu ngo ashaka icyamwica nk’uko yabivugaga.

Abashinzwe umutekano bamushyize ku ruhande ariko ntiyashaka kubyumva.
Abashinzwe umutekano bamushyize ku ruhande ariko ntiyashaka kubyumva.

Abashinzwe umutekano wa gare babashije kumuvana mu marembo ya gare aho yari yaryamye bamushyira ku ruhande imodoka zibona gukomeza gusohoka. Yashatse gukomeza kwigaragambya bamubwira ko bamufatira ibyemezo bikarishye ntiyongera guteza akavuyo muri gare.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntabwo tukibita abasazi cyangwa andi mazina atesha agaciro ikiremwa muntu: ni umurwayi wo mu mutwe cyangwa ufite ubumuga bwo mu mutwe. Inzira iracyari ndende kugira ngo amazina nk’ayo tuyacikeho!!

Rwemera yanditse ku itariki ya: 21-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka