Yaguwe gitumo agiye kwivugana umuturanyi bapfa inkoko

Umugabo witwa Manayera uzwi nka Rasta arashinjwa n’abaturage gucura umugambi wo kujya kwivugana umuturanyi we agatahurwa atarawugeraho ariko ari hafi kuwusohoza.

Nubwo Rasta ahakana ko nta mugambi wo kwivugana umuturanyi we yari afite, yakomeretse ngo arwanya abaturage bashakaga kumwambura iyo nkota.
Nubwo Rasta ahakana ko nta mugambi wo kwivugana umuturanyi we yari afite, yakomeretse ngo arwanya abaturage bashakaga kumwambura iyo nkota.

Byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 11 Kanama 2016 mu Mudugudu wa Rubona mu Kagari ka Nyarusange mu Murenge wa Kilimbi ho mu Karere ka Nyamasheke.

Amakuru atangazwa n‘abaturage avuga ko uyu mugabo Manayera uzwi nka Rasta yafashe icyemezo cyo kujya kwivugana umuturanyi we Siborurema Amiel, kubera ko yari yafashe bugwate inkoko ye bitewe n’amafaranga yari afitiye umwana we wamukoreraga, birakaza uwo Rasta ngo akenyera inkota ajya gushaka uko yamwivugana.

Umwe muri bo yagize ati “Umwana wakoreraga Rasta yatwaye inkoko ye avuga ko azayimusubiza ari uko amwishyuye, uriya mugabo Siborurema arayifata avuga ko Rasta azayihakura ari uko yishyuye uwo mwana. Ni ko gufata inkota ayikenyereraho avuga ko agomba kumurangiza tumufata ataragera kuri uwo mugambi”.

Manayera ahakana ko atari agambiriye kwica umuturanyi we ko ahubwo iyo nkota yari agiye kuyibagisha itungo.

Yagiz ati “Ndarengana rwose nari mfite iyi nkota nshaka kujya kuyibagisha ihene uwazibagaga ntiyari ahari. Gusa nabanje no kubaza impamvu batampa inkoko yanjye, ibindi ni ukumbeshyera”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kilimbi, Nkinzingabo Patrice, ashimira abaturage uburyo bakomeje gutangira amakuru ku gihe kugira ngo imigambi mibi nk’iriya iburizwemo akabasaba kubigira umuco uzatuma urugomo rurandurwa burundu.

Yagize ati “Uriya mugambi mubisha watahuwe n’abaturage utaragerwaho uburizwamo, abaturage bacu nibakomeza kujya batangira amakuru ku gihe urugomo ruzacika”.

Manayera uzwi nka Rasta yahise ashyikirizwa Sitasiyo ya Polisi mu Murenge wa Gihombo akaba ari na ho afungiye kugeza magingo aya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

n’abandi baturage turebereho dufatanye na police twicungire umutekano dutangira amakuru kugihe

ALIAS yanditse ku itariki ya: 13-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka