Umugabo we yamumennyeho amavuta ashyushye mu maso no mu gituza

Dusabumuremyi Budensiyana w’imyaka 27, utuye mu mudugudu wa Mbari, akagari ka Karengera, umurenge wa Musambira, yakubiswe anamenwaho amavuta ashyushye n’umugabo we witwa Bizimungu Joseph, ahita atoroka.

Ibi byabaye mu masaa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuwa mbere tariki 06/08/2012, ubwo Bizimungu yageraga mu rugo agatangira gukubita umugore we, abonye amutuye hasi azana amavuta nyina yari acaniriye maze ayamusuka mu maso no mu gituza.

Uyu murwayi uvuga bigoranye kubera ububabare afite, avuga ko hari hashize amezi agera kuri abiri umugabo yaravuze ko azamutwika kuko ngo yari yarabibwiye ababyeyi be kuri telefoni. Ababyeyi be ngo bahise babimubwira na we ajya kwishingana kuri polisi.

Uyu mugabo wari waragiriwe inama n’ubuyobozi bw’umurenge ko yaba aretse kubana n’uwo mugore, akajya amufasha gutunga abana babiri babyaranye, yaje gukora ayo mahano nyuma y’icyumweru aba i Kigali yaba yaje i Musambira akarara kwa nyina.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Musambira, Kayiranga Emmanuel , atangaza ko uwo muryango wari usanzwe ubarirwa mu ngo zifite amakimbirane, ariko bakaba batavugaga neza ikibazo bari bafitanye kuko babasabye no gusezerana bakavuga ko atari cyo kibazo bafite.

Umunsi uwo mugabo yakoreyeho ayo mahano, yari yabanje kujya kuri Polisi gusaba ko bamwakira abana umugore, Polisi nayo imwohereza ku murenge, ariko akaba atarigeze ahagera kuko bagiye kumva bakumva ngo yatwitse umugore we.

Dusabumuremyi we avuga ko ayo makimbirane yagiranaga n’umugabo we yaturukaga ku binyoma nyina yamubeshyeraga. Ngo ikibyemeza ni uko amavuta yamutwikishije ari nyina wayamucaniriye kandi ngo bamukubitaga areba ariko ntamutabarize ahubwo akamwaka telefoni ngo adatabaza.

Shyaka Hassan, umwe mu bagize Komite yo kurwanya ihohoterwa (Club anti GBV) muri Musambira, avuga ko yageze muri urwo rugo uwo mugore akimara gutwikwa ariko yabaza nyirabukwe akamubwira ko atazi icyahabaye ariko ngo yumvise batongana kuko inzu babamo zegeranye.

Abaturanyi bahise baherekeza Dusabumuremyi bamujyana ku kigo Nderabuzima cya Musambira na bo bamwohereza ku bitaro bya Remera Rukoma. Umugabo yahise atoroka, kuri ubu nyina na se b’uwo mugabo bafungiye kuri sitatiyo ya polisi ya Musambira bakekwaho ubufatanyacyaha.

Mu karere ka Kamonyi harabarurirwa ingo zigera kuri 426 zifite amakimbirane. Umukozi ushinzwe uburinganire mu karere, Umurerwa Marie, avuga ko abagize komite zo kurwanya ihohoterwa basura ingo zibanye nabi bakazigira inama ngo zijye ku murongo.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

ariko se ko ayo makuru atuzuye neza?mwatubwira impamvu nyamukuru yatezaga ayo makimbirane kugeza aho uri mudamu yicwa kariya kageni?

gatata yanditse ku itariki ya: 9-08-2012  →  Musubize

police niyongererwe ingufu hanyu nama dini ashyireho akayo!!!!!!!!

joseph turamyeyezu yanditse ku itariki ya: 9-08-2012  →  Musubize

Ibi birerekana ko amategeko yacu n’ibyemezo bifatwa n’ubuyobozi bifite ikibazo. Haraboneka ikibazo mu muryango, ubuyobozi buti:" mugabo haguruka ugende, umugore asigare mu nzu". Akenshi ugasanga iyo nzu yubatse mu isambu gakondo y’iwabo w’umugabo; umugore yaraje asize isambu y’iwabo; bandi bajya no gusezerana bagasezerana ivangamutungo risesuye.
Cya cyemezo cy’ubuyobozi iyo gifashwe gutyo, umugabo abura aho yerekeza. Ugasanga abaye ikihebe. Agakora ibidakorwa.
ikindi kandi, iyo bigenze gutyo, umugore asigara yigamba ko yatsinze ntabure no kongeraho amagambo akomeretsa.

nzungu yanditse ku itariki ya: 9-08-2012  →  Musubize

ndashaka kwibariza Theophile ko avuga ngo ababyeyi nibavuge aho umuhungu wabo ari nibatahavuga biragenda gute? example bashobora kuvuga ngo ntibahazi ,ari wowe abigenza ute?

john wangu yanditse ku itariki ya: 9-08-2012  →  Musubize

aRIKO muzambarize uwitwa Inyumba icyo ashinzwe? Njye maze iminsi mbyibaza nabuze uwampa igisubizo. Banyamakuru ngaho nimwigaragaze mumpe igisubizo.

karemangingo yanditse ku itariki ya: 9-08-2012  →  Musubize

Byaba byiza mu gihe hari ikibazo gikomeye hagati y’abashakanye cyatuma haboneka kuugirirana nabi,reta yari ikwiye kujya yoroshya procedure zo gutana.Wararana ute n’umuntu mumaze amezi3 ane,mutarebana n’irihumye?uwo udashaka burya ntuba umushaka

mukasa yanditse ku itariki ya: 9-08-2012  →  Musubize

ariko koko kuki uriya mu mama yasubiye muri ruriya rugo kandi umugabo we yaramubwiye ko azamutwika ? yagombaga guhita ashaka aho ajya akibyumva. harya ngo niko zubakwa? abantu bangizw bene aka kageni? oya umgore si" ikintu" umugabo agomba gufata uko yiboneye

mami yanditse ku itariki ya: 9-08-2012  →  Musubize

Nitwa mami

ariko se kuki uriya mumama bamubwiye ko bazamutwika ntahunge?yagombaga kudasubira muri ruriya rugo akibyumva. harya ngo niko zubakwa?abantu bapfa?hari kera di

yanditse ku itariki ya: 9-08-2012  →  Musubize

Ebaba weeeeee!!Iyo si nda ahubwo na IGIFUKA yadodesheje igifu arangita peee!!

Ndagijee Kylexs Emma yanditse ku itariki ya: 8-08-2012  →  Musubize

Ebana uwo mu Mama batwikishije amavuta yihangana kambisa...Ikindi abo bantu binkozi zi bibi Police ikwiriye kubakurikirana yivuye inyuma...

Ndagijee Emmanuel yanditse ku itariki ya: 8-08-2012  →  Musubize

Biragaragara ko aba bantu bari bafite icyo bapfaga gikomeye. Ariko niyo cyaba gihari ntibisobanura ko uyu mugabo agomba gukora igikorwa cy’ububisha nk’iki. Uwaba afite amakuru y’aho uyu mubisha aherereye akwiye kuyageza kuri police ikamuta muri yombi.

N-H Virus yanditse ku itariki ya: 8-08-2012  →  Musubize

abobabyeyi nibavuge aho umuhunguwabo ari kuko ibyo yakoze nigikorwa cycyinyamaswa

theophile yanditse ku itariki ya: 8-08-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka