Umugabo we yamumennyeho amavuta ashyushye mu maso no mu gituza
Dusabumuremyi Budensiyana w’imyaka 27, utuye mu mudugudu wa Mbari, akagari ka Karengera, umurenge wa Musambira, yakubiswe anamenwaho amavuta ashyushye n’umugabo we witwa Bizimungu Joseph, ahita atoroka.
Ibi byabaye mu masaa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuwa mbere tariki 06/08/2012, ubwo Bizimungu yageraga mu rugo agatangira gukubita umugore we, abonye amutuye hasi azana amavuta nyina yari acaniriye maze ayamusuka mu maso no mu gituza.
Uyu murwayi uvuga bigoranye kubera ububabare afite, avuga ko hari hashize amezi agera kuri abiri umugabo yaravuze ko azamutwika kuko ngo yari yarabibwiye ababyeyi be kuri telefoni. Ababyeyi be ngo bahise babimubwira na we ajya kwishingana kuri polisi.
Uyu mugabo wari waragiriwe inama n’ubuyobozi bw’umurenge ko yaba aretse kubana n’uwo mugore, akajya amufasha gutunga abana babiri babyaranye, yaje gukora ayo mahano nyuma y’icyumweru aba i Kigali yaba yaje i Musambira akarara kwa nyina.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Musambira, Kayiranga Emmanuel , atangaza ko uwo muryango wari usanzwe ubarirwa mu ngo zifite amakimbirane, ariko bakaba batavugaga neza ikibazo bari bafitanye kuko babasabye no gusezerana bakavuga ko atari cyo kibazo bafite.
Umunsi uwo mugabo yakoreyeho ayo mahano, yari yabanje kujya kuri Polisi gusaba ko bamwakira abana umugore, Polisi nayo imwohereza ku murenge, ariko akaba atarigeze ahagera kuko bagiye kumva bakumva ngo yatwitse umugore we.
Dusabumuremyi we avuga ko ayo makimbirane yagiranaga n’umugabo we yaturukaga ku binyoma nyina yamubeshyeraga. Ngo ikibyemeza ni uko amavuta yamutwikishije ari nyina wayamucaniriye kandi ngo bamukubitaga areba ariko ntamutabarize ahubwo akamwaka telefoni ngo adatabaza.
Shyaka Hassan, umwe mu bagize Komite yo kurwanya ihohoterwa (Club anti GBV) muri Musambira, avuga ko yageze muri urwo rugo uwo mugore akimara gutwikwa ariko yabaza nyirabukwe akamubwira ko atazi icyahabaye ariko ngo yumvise batongana kuko inzu babamo zegeranye.
Abaturanyi bahise baherekeza Dusabumuremyi bamujyana ku kigo Nderabuzima cya Musambira na bo bamwohereza ku bitaro bya Remera Rukoma. Umugabo yahise atoroka, kuri ubu nyina na se b’uwo mugabo bafungiye kuri sitatiyo ya polisi ya Musambira bakekwaho ubufatanyacyaha.
Mu karere ka Kamonyi harabarurirwa ingo zigera kuri 426 zifite amakimbirane. Umukozi ushinzwe uburinganire mu karere, Umurerwa Marie, avuga ko abagize komite zo kurwanya ihohoterwa basura ingo zibanye nabi bakazigira inama ngo zijye ku murongo.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 16 )
Ohereza igitekerezo
|
ariko se ko ayo makuru atuzuye neza?mwatubwira impamvu nyamukuru yatezaga ayo makimbirane kugeza aho uri mudamu yicwa kariya kageni?
police niyongererwe ingufu hanyu nama dini ashyireho akayo!!!!!!!!
Ibi birerekana ko amategeko yacu n’ibyemezo bifatwa n’ubuyobozi bifite ikibazo. Haraboneka ikibazo mu muryango, ubuyobozi buti:" mugabo haguruka ugende, umugore asigare mu nzu". Akenshi ugasanga iyo nzu yubatse mu isambu gakondo y’iwabo w’umugabo; umugore yaraje asize isambu y’iwabo; bandi bajya no gusezerana bagasezerana ivangamutungo risesuye.
Cya cyemezo cy’ubuyobozi iyo gifashwe gutyo, umugabo abura aho yerekeza. Ugasanga abaye ikihebe. Agakora ibidakorwa.
ikindi kandi, iyo bigenze gutyo, umugore asigara yigamba ko yatsinze ntabure no kongeraho amagambo akomeretsa.
ndashaka kwibariza Theophile ko avuga ngo ababyeyi nibavuge aho umuhungu wabo ari nibatahavuga biragenda gute? example bashobora kuvuga ngo ntibahazi ,ari wowe abigenza ute?
aRIKO muzambarize uwitwa Inyumba icyo ashinzwe? Njye maze iminsi mbyibaza nabuze uwampa igisubizo. Banyamakuru ngaho nimwigaragaze mumpe igisubizo.
Byaba byiza mu gihe hari ikibazo gikomeye hagati y’abashakanye cyatuma haboneka kuugirirana nabi,reta yari ikwiye kujya yoroshya procedure zo gutana.Wararana ute n’umuntu mumaze amezi3 ane,mutarebana n’irihumye?uwo udashaka burya ntuba umushaka
ariko koko kuki uriya mu mama yasubiye muri ruriya rugo kandi umugabo we yaramubwiye ko azamutwika ? yagombaga guhita ashaka aho ajya akibyumva. harya ngo niko zubakwa? abantu bangizw bene aka kageni? oya umgore si" ikintu" umugabo agomba gufata uko yiboneye
Nitwa mami
ariko se kuki uriya mumama bamubwiye ko bazamutwika ntahunge?yagombaga kudasubira muri ruriya rugo akibyumva. harya ngo niko zubakwa?abantu bapfa?hari kera di
Ebaba weeeeee!!Iyo si nda ahubwo na IGIFUKA yadodesheje igifu arangita peee!!
Ebana uwo mu Mama batwikishije amavuta yihangana kambisa...Ikindi abo bantu binkozi zi bibi Police ikwiriye kubakurikirana yivuye inyuma...
Biragaragara ko aba bantu bari bafite icyo bapfaga gikomeye. Ariko niyo cyaba gihari ntibisobanura ko uyu mugabo agomba gukora igikorwa cy’ububisha nk’iki. Uwaba afite amakuru y’aho uyu mubisha aherereye akwiye kuyageza kuri police ikamuta muri yombi.
abobabyeyi nibavuge aho umuhunguwabo ari kuko ibyo yakoze nigikorwa cycyinyamaswa