Umugabo we yamumennyeho amavuta ashyushye mu maso no mu gituza

Dusabumuremyi Budensiyana w’imyaka 27, utuye mu mudugudu wa Mbari, akagari ka Karengera, umurenge wa Musambira, yakubiswe anamenwaho amavuta ashyushye n’umugabo we witwa Bizimungu Joseph, ahita atoroka.

Ibi byabaye mu masaa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuwa mbere tariki 06/08/2012, ubwo Bizimungu yageraga mu rugo agatangira gukubita umugore we, abonye amutuye hasi azana amavuta nyina yari acaniriye maze ayamusuka mu maso no mu gituza.

Uyu murwayi uvuga bigoranye kubera ububabare afite, avuga ko hari hashize amezi agera kuri abiri umugabo yaravuze ko azamutwika kuko ngo yari yarabibwiye ababyeyi be kuri telefoni. Ababyeyi be ngo bahise babimubwira na we ajya kwishingana kuri polisi.

Uyu mugabo wari waragiriwe inama n’ubuyobozi bw’umurenge ko yaba aretse kubana n’uwo mugore, akajya amufasha gutunga abana babiri babyaranye, yaje gukora ayo mahano nyuma y’icyumweru aba i Kigali yaba yaje i Musambira akarara kwa nyina.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Musambira, Kayiranga Emmanuel , atangaza ko uwo muryango wari usanzwe ubarirwa mu ngo zifite amakimbirane, ariko bakaba batavugaga neza ikibazo bari bafitanye kuko babasabye no gusezerana bakavuga ko atari cyo kibazo bafite.

Umunsi uwo mugabo yakoreyeho ayo mahano, yari yabanje kujya kuri Polisi gusaba ko bamwakira abana umugore, Polisi nayo imwohereza ku murenge, ariko akaba atarigeze ahagera kuko bagiye kumva bakumva ngo yatwitse umugore we.

Dusabumuremyi we avuga ko ayo makimbirane yagiranaga n’umugabo we yaturukaga ku binyoma nyina yamubeshyeraga. Ngo ikibyemeza ni uko amavuta yamutwikishije ari nyina wayamucaniriye kandi ngo bamukubitaga areba ariko ntamutabarize ahubwo akamwaka telefoni ngo adatabaza.

Shyaka Hassan, umwe mu bagize Komite yo kurwanya ihohoterwa (Club anti GBV) muri Musambira, avuga ko yageze muri urwo rugo uwo mugore akimara gutwikwa ariko yabaza nyirabukwe akamubwira ko atazi icyahabaye ariko ngo yumvise batongana kuko inzu babamo zegeranye.

Abaturanyi bahise baherekeza Dusabumuremyi bamujyana ku kigo Nderabuzima cya Musambira na bo bamwohereza ku bitaro bya Remera Rukoma. Umugabo yahise atoroka, kuri ubu nyina na se b’uwo mugabo bafungiye kuri sitatiyo ya polisi ya Musambira bakekwaho ubufatanyacyaha.

Mu karere ka Kamonyi harabarurirwa ingo zigera kuri 426 zifite amakimbirane. Umukozi ushinzwe uburinganire mu karere, Umurerwa Marie, avuga ko abagize komite zo kurwanya ihohoterwa basura ingo zibanye nabi bakazigira inama ngo zijye ku murongo.

Marie Josee Uwiringira

Ibitekerezo   ( 16 )

Muri kigihe biragoye mungo ntakwizerana n’urukundo bikibaho.

Batamuriza yanditse ku itariki ya: 8-08-2012  →  Musubize

birenze ukwemera

Goretti yanditse ku itariki ya: 8-08-2012  →  Musubize

mbega urushako

yanditse ku itariki ya: 8-08-2012  →  Musubize

isi irashaje bagenzi

kenny yanditse ku itariki ya: 8-08-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka