Rutsiro: Umugore yishe umugabo we amukubise umuhini w’isekuru

Béatrice Nyiragahinda w’imyaka 47 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kayove mu karere ka Rutsiro, akurikiranyweho kwica umugabo we witwa Rwubakubone Yohani uri mu kigero cy’imyaka 70 y’amavuko amukubise umuhini w’isekuru.

Rwubakubone na Nyiragahinda basanzwe batuye mu mudugudu wa Ruhimbi mu kagari ka Gatare, umurenge wa Ruhango, barwanye tariki 20/04/2013 hagati ya saa kumi n’imwe na saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Intandaro y’ayo makimbirane ngo ni uko umugabo yabwiye umugore ko afite amafaranga ariko akaba yanze kumuha ayo agura inzoga ngo yinywere.

Umugore yahise agenera umugabo amafaranga 300 arayakira ariko aramubwira ngo ni macye, amubwira ko ashaka amafaranga yagura inzoga ipfundikiye. Umugore asanzwe arangura nk’umufuka w’ibirayi, akabicuruza kugira ngo aboneho inyungu. Umugabo we ngo nta kandi kazi yari afite.

Umugore ngo hari ikibanza cyo ku mudugudu yabonye cy’ibihumbi 70, abwiye umugabo ngo bafatanye bakigure aranga, ariko umugore yiyemeza kucyishyura wenyine akaba yari amaze kwishyuramo ibihumbi 40.

Umugabo yahise ategeka umugore we kubika ibirayi yari arimo acuruza agataha mu rugo. Bombi baratahanye bavuye ku gasantere ka Gatare, bageze mu nzira umugabo atangira kumubaza impamvu amwima amafaranga yo kugura inzoga ngo asangire n’abandi bagabo, ahubwo agahitamo kuyishyura ikibanza cyo ku mudugudu kandi yarishyize mu bibazo byo kugura icyo kibanza umugabo we atamuhaye uburenganzira.

Umugabo ngo yahise amukubita umugeri mu mugongo, amukubita n’ibipfunsi, amukomeretsa ku munwa.

Umugore yaje kumwivana mu maboko yiruka agana iwe mu rugo, umugabo na we aramukurikira. Bageze mu rugo, umugabo ngo yafashe umupanga, barawurwanira uza kubacika witura hasi, hanyuma umugabo afata umuhini w’isekuru, na wo barawurwanira ariko umugore amurusha imbaraga arawumushikuza awukubita umugabo agwa hasi, yashaka kubyuka, umugore akongera agakubita.

Nyiragahinda ati: “Nabonaga nkubita gusa, aho nakubitaga ubu sinabasha kuhamenya, ariko nakubise nka gatatu”.

Umugabo ngo yakomeje kuryama aho, umugore n’abandi bana babiri bato baramufata bajya kumuryamisha mu nzu. Bigeze mu masaha ya nijoro, umugabo yabwiye umugore we ko ashaka mazi yo kunywa, umugore arayazana aramwiyegamiza, arayamuha arongera aramuryamisha.

Nyiragahinda kuri sitasiyo ya Polisi.
Nyiragahinda kuri sitasiyo ya Polisi.

Ku cyumweru tariki 21/04/2013 mu masaha ya mugitondo umugore ngo yategereje ko umugabo we yeguka araheba, ajya kubwira mukeba we ngo aze arebe ibyo ari byo, aje amubwira ko uwo mugabo bari basangiye yashizemo umwuka.

Abaturanyi n’abayobozi bo mu kagari bahise bahagera, babwira Nyiragahinda gushaka amafaranga akayabaha kugira ngo bajyane umurambo w’umugabo we kwa muganga.

Umugore ngo yahise areba mu mwobo yacukuye mu nzu akuramo ibihumbi icumi yari yaratabyemo arabibaha, bajyana umurambo wa Rwubakubone ku bitaro bya Murunda kugira ngo usuzumwe, hamenyekane impamvu nyamukuru y’urupfu rwe.

Nyiragahinda yemera ko yishe umugabo we ariko akaba atari abigambiriye kubera ko yarimo agerageza kwitabara. Ubusanzwe ngo bari babanye nabi cyane ku buryo batangiye kugirana amakimbirane bakimara kubyarana umwana umwe, umugore ngo yahukaniye iwabo ahamara umwaka. Bamaze kubyarana abana bane, umugore yongera kwahukanira iwabo, amarayo amezi umunani.

Agarutse, umugabo ngo yamukubise ishoka mu mutwe arakomereka cyane icyakora abasha kwivuza arakira. Nyuma yaho, umugabo ngo yongeye gukubita ifuni umugore mu mugongo ajyanwa mu bitaro amarayo igihe kitari gito.

Amakimbirane yo muri uyu muryango inzego z’ibanze ngo zari ziyazi kuko n’urugo rwabo rwari rwarabaruwe mu ngo zitabanye neza, gusa ngo bahoraga babwira umugore kwihangana akaguma mu rugo kugira ngo abone uko arera abana be.

Rwubakubone yari afite abagore babiri, Nyiragahinda akaba yari umugore muto. Bari bafitanye abana barindwi, umwana wabo muto akaba yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

Yewe mur`ikigihe ntibyoroshyo abagabo bakunda agacupa nibobasigaranye amacakubiri ateye ubwobankayo

Umworozi yanditse ku itariki ya: 14-11-2017  →  Musubize

Abakuru babivuze ukuri SO ntakwanga akwita nabi koko

ruchas yanditse ku itariki ya: 24-04-2013  →  Musubize

ariko ubundi NYIRAGAHINDA urumva iryo zina risobanuye iki? yiteye agahinda kabi agiye gusazira muri Gereza apfanye agahinda.
Naho se RWUBAKUBONE urabona atabonye nubwo yari ashaje koko?

Raymond DUSABE yanditse ku itariki ya: 23-04-2013  →  Musubize

Ariko Mana! Nimurebe namwe aya mazina: Rwubakubone na Nyiragahinda!

Ubu se koko amazina biswe n’ababyeyi ntabakurikiranye?

Rwose amagambo ava mu kanwa k’umuntu ararema, kandi ngo izina niryo muntu!!!!!

Rero tujye twita abana tubyara amazina meza

mahoro yanditse ku itariki ya: 23-04-2013  →  Musubize

Jye sindi umunyamategeko, ariko nkurikije uko iyi nkuru nyumvise, uyu mugore yarihanganye bishoboka pe. Ikiondi kandi yararusimbutse bihagije rwose. Ibyabaye rero niba ariko byagenze koko, uyu mugore yitabaraga kandi biranumvikana ko uriya mugabo (Rwubakubone)yari yarigize isarigoma arakabya. Uyu mugore rero yakubitwa agashyi ka kibyeyi kuko yarishe koko ariko kandi yabikoze atabigambiriye ahubwo yaritabaraga, hanyuma akarekurwa akajya kwirerera abana.

Ndayisenga Eugene yanditse ku itariki ya: 23-04-2013  →  Musubize

Ariko rero namwe ntimukongere kuvuga y’uko izi nkuru zikunze cyane> oya

Rugamba Marcel yanditse ku itariki ya: 23-04-2013  →  Musubize

reka nibarekure uwo mugore ajye kwirerera abana,kubera ubujiji yari yarashatse nabi pe.gusa nyine kuri mbimbi ni bimwe bya so ntakwanga akwita nabi.

yanditse ku itariki ya: 22-04-2013  →  Musubize

Yewe so ntakwanga akwita nabi pe ayo mazina nayo umenya yarabakurikiranye nyumvira nawe :Nyiragahinda na Rwubakubone yababababa yemwe babyeyi b’uRwanda mujye mwita amazina mazima abana banyu rwose amazina azana umugisha aho kuzana umuvumo.Uwagiye Imana imwakire

gloria yanditse ku itariki ya: 22-04-2013  →  Musubize

Nibareke umugore yitahire. Kuko iyo atitabara niwe uba warahaguye. Urabona izo mfu zose yasimbutse? Ngurwo urwifuni, urwumuhoro numuhini. Nuko Imana imwakire ariko yari umugabo mubi pe.

K.K yanditse ku itariki ya: 22-04-2013  →  Musubize

Nkurikije uko byagenze niba koko ariko biri, uyu mugire ntago akwiye gufungwa! It’s self defense case! Yaritabaye pe! Umuhoro? n’umuhini wazanywe n’umugabo?

JP yanditse ku itariki ya: 22-04-2013  →  Musubize

Polisi nikurikirane ikibazo mu mizi bazareke uriya mugore atahe kuko kwica kwe ni inkurikizi zo gutotezwa no guhozwa ku nkeke. N’ubundi ni we wari kuzicwa: nibarebe niba hari aggressiveness yari assanganywe naho nibasanga yari nyiramiruho nibamureke ajye kwirerea abana di!

suzy yanditse ku itariki ya: 22-04-2013  →  Musubize

Sinshyigikiye ubwicanyi ariko uru rubanza baruhaye icyo bitaga gacaca ya kera ( ya yindi yo ku bwami) abaturage bo ubwabo baruca neza , ikindi uyu mugore ndamusabira imbabazi rwose ahubwo abaganga babisobanukiwe mumwegere mumuvure psychologiquement arabikeneye. Naho kumufunga keretse niba mugirango bene wabo w’umugabo batamwirenza naho ubundi nta cyaha mubonaho, yitabaraga.

umukinnyi yanditse ku itariki ya: 22-04-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka