Rutsiro: Umugore yishe umugabo we amukubise umuhini w’isekuru
Béatrice Nyiragahinda w’imyaka 47 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kayove mu karere ka Rutsiro, akurikiranyweho kwica umugabo we witwa Rwubakubone Yohani uri mu kigero cy’imyaka 70 y’amavuko amukubise umuhini w’isekuru.
Rwubakubone na Nyiragahinda basanzwe batuye mu mudugudu wa Ruhimbi mu kagari ka Gatare, umurenge wa Ruhango, barwanye tariki 20/04/2013 hagati ya saa kumi n’imwe na saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Intandaro y’ayo makimbirane ngo ni uko umugabo yabwiye umugore ko afite amafaranga ariko akaba yanze kumuha ayo agura inzoga ngo yinywere.
Umugore yahise agenera umugabo amafaranga 300 arayakira ariko aramubwira ngo ni macye, amubwira ko ashaka amafaranga yagura inzoga ipfundikiye. Umugore asanzwe arangura nk’umufuka w’ibirayi, akabicuruza kugira ngo aboneho inyungu. Umugabo we ngo nta kandi kazi yari afite.
Umugore ngo hari ikibanza cyo ku mudugudu yabonye cy’ibihumbi 70, abwiye umugabo ngo bafatanye bakigure aranga, ariko umugore yiyemeza kucyishyura wenyine akaba yari amaze kwishyuramo ibihumbi 40.
Umugabo yahise ategeka umugore we kubika ibirayi yari arimo acuruza agataha mu rugo. Bombi baratahanye bavuye ku gasantere ka Gatare, bageze mu nzira umugabo atangira kumubaza impamvu amwima amafaranga yo kugura inzoga ngo asangire n’abandi bagabo, ahubwo agahitamo kuyishyura ikibanza cyo ku mudugudu kandi yarishyize mu bibazo byo kugura icyo kibanza umugabo we atamuhaye uburenganzira.
Umugabo ngo yahise amukubita umugeri mu mugongo, amukubita n’ibipfunsi, amukomeretsa ku munwa.
Umugore yaje kumwivana mu maboko yiruka agana iwe mu rugo, umugabo na we aramukurikira. Bageze mu rugo, umugabo ngo yafashe umupanga, barawurwanira uza kubacika witura hasi, hanyuma umugabo afata umuhini w’isekuru, na wo barawurwanira ariko umugore amurusha imbaraga arawumushikuza awukubita umugabo agwa hasi, yashaka kubyuka, umugore akongera agakubita.
Nyiragahinda ati: “Nabonaga nkubita gusa, aho nakubitaga ubu sinabasha kuhamenya, ariko nakubise nka gatatu”.
Umugabo ngo yakomeje kuryama aho, umugore n’abandi bana babiri bato baramufata bajya kumuryamisha mu nzu. Bigeze mu masaha ya nijoro, umugabo yabwiye umugore we ko ashaka mazi yo kunywa, umugore arayazana aramwiyegamiza, arayamuha arongera aramuryamisha.

Ku cyumweru tariki 21/04/2013 mu masaha ya mugitondo umugore ngo yategereje ko umugabo we yeguka araheba, ajya kubwira mukeba we ngo aze arebe ibyo ari byo, aje amubwira ko uwo mugabo bari basangiye yashizemo umwuka.
Abaturanyi n’abayobozi bo mu kagari bahise bahagera, babwira Nyiragahinda gushaka amafaranga akayabaha kugira ngo bajyane umurambo w’umugabo we kwa muganga.
Umugore ngo yahise areba mu mwobo yacukuye mu nzu akuramo ibihumbi icumi yari yaratabyemo arabibaha, bajyana umurambo wa Rwubakubone ku bitaro bya Murunda kugira ngo usuzumwe, hamenyekane impamvu nyamukuru y’urupfu rwe.
Nyiragahinda yemera ko yishe umugabo we ariko akaba atari abigambiriye kubera ko yarimo agerageza kwitabara. Ubusanzwe ngo bari babanye nabi cyane ku buryo batangiye kugirana amakimbirane bakimara kubyarana umwana umwe, umugore ngo yahukaniye iwabo ahamara umwaka. Bamaze kubyarana abana bane, umugore yongera kwahukanira iwabo, amarayo amezi umunani.
Agarutse, umugabo ngo yamukubise ishoka mu mutwe arakomereka cyane icyakora abasha kwivuza arakira. Nyuma yaho, umugabo ngo yongeye gukubita ifuni umugore mu mugongo ajyanwa mu bitaro amarayo igihe kitari gito.
Amakimbirane yo muri uyu muryango inzego z’ibanze ngo zari ziyazi kuko n’urugo rwabo rwari rwarabaruwe mu ngo zitabanye neza, gusa ngo bahoraga babwira umugore kwihangana akaguma mu rugo kugira ngo abone uko arera abana be.
Rwubakubone yari afite abagore babiri, Nyiragahinda akaba yari umugore muto. Bari bafitanye abana barindwi, umwana wabo muto akaba yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo ( 17 )
Ohereza igitekerezo
|
erega aririza! Ubuse byamugwirirye? Bagiye bareka kutubeshya ngo ni ibyago baguze. Bage banwa inzoga nkeya kabisa, cg Police izadufashe guca amayoga adafite ubuziranenge dore ari mu bidusenye sosete nyarwanda. Unyweye za suruduwiri wese ahita yica uwo bahuye! Tubirwyanye kabisa.
ukurikiranye ubuzima bw’uyumuryango usanga uburyo nyiragahinda yishemo umugabo we byari ukwitabara kuko ibyo yagiye amukorera kuva bashakana byamuteye ihungabana rikomeye cyane,wakongeraho n’uriya mugabo yari umutwaro kumuryango bikaba ibindi!!amategeko azarebe uko yoroshya igihano kuri uriya mugore kuko yishe umugabo we yitabara (self defense)
Ariko ibi ni iki byateye mu bantu koko? Hirya no hino ngo bicanye! Nyamara abaganga bahaguruke badukorere ubushakashatsi ku cyaba cyihishe inyuma y’ubu bwicanyi.
Birababaje kuko uwo mugore yihekuye ariko n’uwo mugabo we wapfuye ntiyari shyashya. Amategeko azakore akazi kayo!!!!!!!!!!!
ibintu byabaye n’amazina yabo wagirango ni theatre aho buri wese izina rye rijyanye n’ibyamubayeho?umugore yitwa "Nyiragahinda" umugabo "Rwubakubone" burya koko izina niryo muntu cyakora ibyabaye birababaje!