Nyanza: Abantu 15 bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka ya Horizon

Impanuka ya Busi nini ya Horizon yabaye tariki 05/06/2013 ahagana saa saba z’amanywa mu mudugudu wa Nyamiyaga mu kagali ka Gatagara mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza yakomerekeyemo abantu 15 ubwo imodoka yarengaga umuhanda.

Imodoka yabirindutse ariko ku bw'amahirwe ntawahasize ubuzima.
Imodoka yabirindutse ariko ku bw’amahirwe ntawahasize ubuzima.

Amakuru atangwa na Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza avuga ko iyo mpanuka yatewe n’ipine ry’imbere ryatobotse noneho imodoka ikarenga umuhanda.

Abantu batatu bakomeretse cyane bahise bajyanwa mu bitaro bya Nyanza kugira ngo ubuzima bwabo bukomeze gukurikiranwa.

Polisi y'igihugu ikorera mu karere ka Nyanza yihutiye kubatabara.
Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza yihutiye kubatabara.

Iyo busi ifite purake yo mu gihugu cya Uganda UAM 019 yerekezaga mu mujyi wa Kigali ikaba yari itwawe n’umushoferi witwa Muhereza Jean Bosco nk’uko polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza yatabaye bwangu iyo mpanuka ikimara kuba ibitangaza.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka