Nyanza: Abantu 15 bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka ya Horizon
Impanuka ya Busi nini ya Horizon yabaye tariki 05/06/2013 ahagana saa saba z’amanywa mu mudugudu wa Nyamiyaga mu kagali ka Gatagara mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza yakomerekeyemo abantu 15 ubwo imodoka yarengaga umuhanda.

Amakuru atangwa na Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza avuga ko iyo mpanuka yatewe n’ipine ry’imbere ryatobotse noneho imodoka ikarenga umuhanda.
Abantu batatu bakomeretse cyane bahise bajyanwa mu bitaro bya Nyanza kugira ngo ubuzima bwabo bukomeze gukurikiranwa.

Iyo busi ifite purake yo mu gihugu cya Uganda UAM 019 yerekezaga mu mujyi wa Kigali ikaba yari itwawe n’umushoferi witwa Muhereza Jean Bosco nk’uko polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza yatabaye bwangu iyo mpanuka ikimara kuba ibitangaza.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|