Nyamagabe: Umusore yishe nyina akoresheje Najero

Donat Kubwayo w’imyaka 25 utuye mu murenge wa Nkomane mu karere ka Nyamagabe, yishe nyina umubyara witwa Anasitaziya Mukabaruta w’imyaka 63, akoresheje akuma bakatisha ubwatsi bw’amatungo bita Najero, ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki ya 19/04/2013.

Kubwayo wiga muri kaminuza nkuru y’u Rwanda mu mwaka wa Gatatu mu ishami ry’ubukungu, atangaza ko yagiranye amakimbirane na Nyina kuva akiga no mu mashuri yisumbuye, aho yabuzaga abantu kumuha amafaranga, nk’uko bitangazwa na Eliesel Nyandwi, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkomane.

Ibyo biri mu byatumye uyu muhungu amurwara inzika ariko akabyibikamo ntibimenyekane. N’ubwo yabanje kuvuga ko yahoye nyina ko amwimye amafaranga, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkomane avuga ko atari byo kuko yahabwaga amafaranga n’ikigega gitanga inguzanyo ku banyeshuri SFAR.

Yari anafite bakuru be barangije kaminuza bakoreraga amafaranga, ku buryo iyo yagiraga ayo akenera nabo bamufashaga nk’uko babyemeza.

Kubwayo kuri ubu ucumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Musebeya, atangaza ko icyaha yakoze atacyicuza kuko ngo yagikoze yabitekereje nk’uko Nyandwi akomeza abyemeza.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Philbert Mugisha, atangaza ko byababaje kuba ayo mahano yakozwe n’umuntu ujijutse kandi muzima kuko nta kibazo kizwi yari asanganywe.

Umuyobozi w’akarere akomeza atangaza ko bakomeza guhumuriza abaturage ndetse no kubigisha kwirinda amakimbirane.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

BIRABABAJE KWICA UWAKWIBARUTSE!!

yanditse ku itariki ya: 23-04-2013  →  Musubize

ni agahinda gakomeye kuba injiji warize.Nonese ko yiyiciye nyina umubyara,amashuri ye arayakomeje?ubu se mu maso y’umuryango we arareba ate niba koko afite ubwenge bvwo kuba yarakoze ibyo ku mpamvu yabimuteye?umuntu nwiga muri kaminuza koko?nagnde akorere defense muri gereza n’aho uwo mubyeyi IMANA imuhe iruhuko ridashira "utazize inarabyaye ubu azira inarashatse"Imana idutabare

Jean René Uwitonze yanditse ku itariki ya: 23-04-2013  →  Musubize

Mana we,birababaje!
gusa ikibazo ntigikemuzwa ikindi,
kandi akabura ntikaboneke ni nyina w’umuntu.

Patience yanditse ku itariki ya: 22-04-2013  →  Musubize

Nukuri ibintibikwuye, ubuse niba abo twitaga intiti batangiye batangiye guhemukira ababareze inyigisho igihugu kibaha baziciye amazi da ndasaba abayobozi bazakamenuza kubahafi yabo barera.

Naho kwigira byaba bikiri kure pe.

felicien yanditse ku itariki ya: 22-04-2013  →  Musubize

UBWICANYI N’INGARUKA ZIBIHE BYA JENOSIDE TWANYUZEMO, BYATUMYE ABANTU BATA UBUMUNTU BATINYUKA KUMENA AMARASO. TURASENGERA IKI GIHUGU NGO IMANA IHINDURE IMITIMA Y’ABATU BAREKE UBUNYAMASWA BAGARUKE KU NDANGAGACIRO NA KIRAZIRA BY’ABANYARWANDA.

Pastor RUTIKANGA Gabriel yanditse ku itariki ya: 22-04-2013  →  Musubize

uko mwadutoje niko tuzakora!

akagabo john yanditse ku itariki ya: 22-04-2013  →  Musubize

Jye nibaza ubwicanyi busigaye buriho nkashoberwa. Umuntu w’umusore akica nyina? Police ikomeze imukurikirane kuko igiti kigororwa kikiri gito yazica n’abandi.

kalambizi yanditse ku itariki ya: 22-04-2013  →  Musubize

Ariko izi mfu za hatonahato zituruka kuki? Abantu se bamaze kwanga ubuzima cg barihebye? Nyamara abajyanama b’ubuzima bakwiye kujya begera abaturage bakabaganiriza, tukamenya ibibazo bafite wasanga bikomoka ku burwayi tutabizi.

mukamana yanditse ku itariki ya: 21-04-2013  →  Musubize

uriya muhungu afite ikibazo kuko nta muntu muzima wakwica nyina wamubyaye.

semana yanditse ku itariki ya: 21-04-2013  →  Musubize

uyu muhungu ni igikenya !!! ariko abaganga b’inzobere ku ndwara zo mu mutwe bazamusuzume kuko kwica umubyeyi ukubyara ntibisanzwe

nshogoza yanditse ku itariki ya: 21-04-2013  →  Musubize

None se niba bigeze aho umwana yiyicira nyina,kuki abasenga batahaguruka bagahagarika ibi mu izina rya Yesu

habimana Pascal yanditse ku itariki ya: 21-04-2013  →  Musubize

Sindi umucamanza ariko Nyuma yo guhanwa hakurikijwe amategeko y’igihugu, Imana nayo izamuhana!
kabone n ubwo yaba afitanye ibibazo na Nyina , Umubyeyi wamwubahira ko yakubyaye akagukuza! Kuki we se atamukebye na Nanjoro? Ntazabagaho cg ntiyari kubishobora? Umenya agaciro k umubyeyi wawe autakimufite!Ndinginga Imana Ngo uyu mukecuru Imana imwakire mu bayo!Nshishikariza Abajeune ngo bagaruke kumuco wo kubaha ababyeyi uko bari kose!
Umuti si uwo kwitera Ibikomere!!

Habineza jean yanditse ku itariki ya: 21-04-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka