Nyamagabe: Umusore yishe nyina akoresheje Najero
Donat Kubwayo w’imyaka 25 utuye mu murenge wa Nkomane mu karere ka Nyamagabe, yishe nyina umubyara witwa Anasitaziya Mukabaruta w’imyaka 63, akoresheje akuma bakatisha ubwatsi bw’amatungo bita Najero, ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki ya 19/04/2013.
Kubwayo wiga muri kaminuza nkuru y’u Rwanda mu mwaka wa Gatatu mu ishami ry’ubukungu, atangaza ko yagiranye amakimbirane na Nyina kuva akiga no mu mashuri yisumbuye, aho yabuzaga abantu kumuha amafaranga, nk’uko bitangazwa na Eliesel Nyandwi, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkomane.
Ibyo biri mu byatumye uyu muhungu amurwara inzika ariko akabyibikamo ntibimenyekane. N’ubwo yabanje kuvuga ko yahoye nyina ko amwimye amafaranga, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkomane avuga ko atari byo kuko yahabwaga amafaranga n’ikigega gitanga inguzanyo ku banyeshuri SFAR.
Yari anafite bakuru be barangije kaminuza bakoreraga amafaranga, ku buryo iyo yagiraga ayo akenera nabo bamufashaga nk’uko babyemeza.
Kubwayo kuri ubu ucumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Musebeya, atangaza ko icyaha yakoze atacyicuza kuko ngo yagikoze yabitekereje nk’uko Nyandwi akomeza abyemeza.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Philbert Mugisha, atangaza ko byababaje kuba ayo mahano yakozwe n’umuntu ujijutse kandi muzima kuko nta kibazo kizwi yari asanganywe.
Umuyobozi w’akarere akomeza atangaza ko bakomeza guhumuriza abaturage ndetse no kubigisha kwirinda amakimbirane.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 18 )
Ohereza igitekerezo
|
ko biteye ubwoba
birababaje
a univerity graduate!!!! ahari leta yagize ngo twese turi nkawe na wa wundi wiyahuye yanga gukomeza gupfusha amafranga yayo ubusa maze ikuraho bursary
?
a univerity graduate!!!! ahari leta yagize ngo twese turi nkawe na wa wundi wiyahuye yanga gukomeza gupfusha amafranga yayo ubusa maze ikuraho bursary
?
a univerity graduate!!!! ahari leta yagize ngo twese turi nkawe na wa wundi wiyahuye yanga gukomeza gupfusha amafranga yayo ubusa maze ikuraho bursary
?
Mbega injiji! Umuntu ugeze mumwaka wa 3 wa Universite agahuma amaso bigeze aha? Yewe umutima wuzuye shitani koko ubungamo urupfu!