Kamonyi: Impanuka y’imodoka eshatu yakomerekeyemo bane

Imodoka eshatu zagonganiye mu gishanga cya Nyabarongo, zakomereje abantu bane zinafunga umuhanda mu gihe cy’amasaha atatu, ahagana mu masaha y’Isaa Moya z’umugoroba, wo kuri uyu wa Gatanu tariki 23/11/2012.

Bamwe mu bari aho iyo mpanuka yabereye, bemeza ko yataewe yatewe n’imodoka yo mu bwoko bwa Pick up ya Gisirikare yavaga mu majyepfo yerekeza i Kigali, yanyuze ku yindi Pick up bari bakurikiranye ihita igongana na FUSO yari itwaye imyaka yaturukaga i Kigali.

Iyo FUSO yahise yitambika mu muhanda na Pick up yari isigaye ihita iyigonga, izo Pick up zombi zihita zigwa mu gishanga. Mu bantu umunani bari muri izo modoka zose, bane barakomeretse, bahita bajyanwa ku bitaro bya Kamunuza bya Kigali (CHUK).

Pick up ya Gisirikare niyo ivugwaho kuba nyirabayazana w'impanuka.
Pick up ya Gisirikare niyo ivugwaho kuba nyirabayazana w’impanuka.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyepfo, SPT Hubert Gashagaza, atangaza ko iyo mpanuka yatewe n’uko kunyuranaho kw’izo modoka (Mauvais depassement). Abakomeretse bari gukurikiranwa n’abaganga, hari icyizere ko bose bazakira.

Nyuma yo kugingwa, Fuso nayo yahise igonga indi modoka ya Pick up yari iyiri imbere.
Nyuma yo kugingwa, Fuso nayo yahise igonga indi modoka ya Pick up yari iyiri imbere.

Mu gihe iyo mpanuka yari imaze kuba, izindi modoka zakoreshaga umuhanda zahagaritswe mu gihe cy’amasaha agera kuri atatu, kugira ngo izo zakoze impanuka zibanze zikurwe mu nzira. Zongeye kugenda mu masaa tatu n’igice z’ijoro.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka