Kamonyi: Impanuka y’imodoka eshatu yakomerekeyemo bane
Imodoka eshatu zagonganiye mu gishanga cya Nyabarongo, zakomereje abantu bane zinafunga umuhanda mu gihe cy’amasaha atatu, ahagana mu masaha y’Isaa Moya z’umugoroba, wo kuri uyu wa Gatanu tariki 23/11/2012.
Bamwe mu bari aho iyo mpanuka yabereye, bemeza ko yataewe yatewe n’imodoka yo mu bwoko bwa Pick up ya Gisirikare yavaga mu majyepfo yerekeza i Kigali, yanyuze ku yindi Pick up bari bakurikiranye ihita igongana na FUSO yari itwaye imyaka yaturukaga i Kigali.
Iyo FUSO yahise yitambika mu muhanda na Pick up yari isigaye ihita iyigonga, izo Pick up zombi zihita zigwa mu gishanga. Mu bantu umunani bari muri izo modoka zose, bane barakomeretse, bahita bajyanwa ku bitaro bya Kamunuza bya Kigali (CHUK).

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyepfo, SPT Hubert Gashagaza, atangaza ko iyo mpanuka yatewe n’uko kunyuranaho kw’izo modoka (Mauvais depassement). Abakomeretse bari gukurikiranwa n’abaganga, hari icyizere ko bose bazakira.

Mu gihe iyo mpanuka yari imaze kuba, izindi modoka zakoreshaga umuhanda zahagaritswe mu gihe cy’amasaha agera kuri atatu, kugira ngo izo zakoze impanuka zibanze zikurwe mu nzira. Zongeye kugenda mu masaa tatu n’igice z’ijoro.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|