Kamonyi: Bisi ya NUR yakoze impanuka abanyeshuri 15 barakomereka

Imodoka nini (bisi) ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR), yavaga i Huye yerekeza i Rwamagana, yakoze impanuka igeze ahitwa ku Mugomero mu murenge wa Rugarika, mu Karere ka Kamonyi, abanyeshuri 15 barakomereka.

Iyo mpanuka yabaye mu masaa saba n’igice z’amanywa kuri uyu wa mbere tariki 25/03/2013.

Bisi ya kaminuza yafunze umuhanda ku buryo izindi gutambuka byazigoraga.
Bisi ya kaminuza yafunze umuhanda ku buryo izindi gutambuka byazigoraga.

Nk’uko Kamanzi Alexis wari utwaye iyo modoka, abivuga, ngo bageze ku Mugomero, indi modoka ya minibus yari ihagaze, ihita ihaguruka irabitambika, maze ayikatiye agonga umuferege ahita arambarara mu muhanda. Minibus yo yakomeje urugendo, nta n’uwamenye puraki za yo.

Bisi ya Kaminuza yitambitse mu muhanda.
Bisi ya Kaminuza yitambitse mu muhanda.

Bamwe mu bacururiza ku gasoko ka Mugomero babonye iyo mpanuka iba, bavuga ko bisi ya Kaminuza yari ifite umuvuduko mwinshi, n’iyo Minibus ikaba yishoye mu muhanda itabanje kureba inyuma, ku buryo ari Imana yakinze ukuboko ngo naho ubundi iyo mpanuka iba yahitanye abantu benshi.

Bisi ya kaminuza yari itwaye abanyeshuri 82 bari bagiye mu rugendoshuri ku ruganda rwa Steel Rwa, mu isomo ryitwa “Building and Construction materials” (ubwubatsi n’ibikoresho bubakisha).

Bisi ya kaminuza bayerekeje uruhande rumwe ngo izindi zibone aho zinyura.
Bisi ya kaminuza bayerekeje uruhande rumwe ngo izindi zibone aho zinyura.

Uretse abakomeretse 15, abandi batangaje ko umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo yababwiye ko bagiye gusubira ku ishuri i Huye.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Yooo! Imana ishimwe ko ntawagize icyo aba mubasangirangendo

terry yanditse ku itariki ya: 26-03-2013  →  Musubize

Yes Josee iyi nkuru koko wayikurikiye ariko mu kanya gato ku bufatanye n’ingabo iriya bus yakuwe mu muhanda ubu imodoka ziratambuka ntakibazo,kuko nanjye nahageze.but namahirwe kuba ntawe yahitanye

yanditse ku itariki ya: 25-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka