Icyicaro cya Polisi y’igihugu mu Burengerazuba cyasenwe n’igiti

Hagati mu cyumweru gishize imvura n’umuyaga byagushije igiti cya rutura ku gisenye cy’inzu ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Uburengerazuba bwakoreragamo mu karere ka Karongi hangirika ibikoresho byo mu biro.

Igisenge cyarangiritse ku buryo budasubirwaho ariko ku bw’amahirwe nta muntu cyahitanye. Iyo nzu nubwo ikuze biragaragara ko ikomeye urebye uburyo igisenge cyangiritse ariko inkuta ntizigwe.

Yubatswe ku gihe cy’abakoloni b’ababiligi. Igice kimwe cyakoreragamo polisi ari nacyo cyangiritse, ikindi gice kitangiritse gikoreramo ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB).

Abayikoreraga muri iyi nzu bazimukira mu nzu y'isanduku y'ubwiteganyirize bw'abakozi.
Abayikoreraga muri iyi nzu bazimukira mu nzu y’isanduku y’ubwiteganyirize bw’abakozi.

Muri iyi minsi ibiro bya Polisi y’igihugu mu Ntara y’Uburengerazuba bicumbikiwe mu mazu ya Polisi y’igihugu mu karere ka Karongi mu gihe bategereje kwimukira mu nzu nshya y’isanduku y’ubwiteganyirize bw’abakozi (CSR) iri ku muhanda werekeza ku mushinga wa gaz methane urenze i Nyamishaba. Ni naho RAB igomba kuzimukira.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

EEEhh, Ibaze rero iyo kiriya Gisenge kiza kuba gikozwe muri ya mabati ya Asbestos? Abapolisi bakazihumeka gutyo zikazabatera Cancer y’Ibihaha?
Polisi niyihutire kuvuurura amazu yabo cyane cyane afite ariya mabati ya Fibrociment

Kalisa yanditse ku itariki ya: 19-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka