Gicumbi: Bishatsemo ibisubizo bigurira moto yo kubafasha kwicungira umutekano

Abatuye mu Murenge wa Giti mu Karere ka Gicumbi bakusanyije amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri, bagurira inzego z’umutekano moto mu rwego rwo kwicungira umutekano.

Meya w'Akarere ka Gicumbi yabanje gusuzuma iyo moto ngo yumve ko ari nzima
Meya w’Akarere ka Gicumbi yabanje gusuzuma iyo moto ngo yumve ko ari nzima

Ni moto bashyikirije urwego rwa DASSO muri uwo murenge, umuhango wabaye nyuma y’umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi, ahatunganyijwe umuhanda hasiburwa n’ibyobo bifata amazi y’imvura.

Umuhango wo gushyikiriza DASSO iyo moto yaguzwe n’abaturage, wayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emannuel, washimiye abo baturage b’umurenge wa Giti, uburyo bakomeje kwiteza imbere bishakamo ibisubizo bahereye ku mutekano wo uhatse byose.

Mayor Nzabonimpa yijeje abo baturage ko iyo moto biguriye bazayisigasira, anasaba abazayikoresha na bo kuzajya bayifata neza, bayikoresha akazi yaguriwe ko gucunga umutekano w’abaturage.

DASSO yishimiye iyo moto yaguriwe n'abaturage, abayihawe babizeza kuyifata neza
DASSO yishimiye iyo moto yaguriwe n’abaturage, abayihawe babizeza kuyifata neza

Ubwo butumwa bw’Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi bwashimangiwe n’Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Karere ka Gicumbi, Umuganwa Nyangabo Jean Paul, washimiye abaturage b’Umurenge wa Giti batekereje iki gikorwa cyo kugura moto yo kunganira inzego z’umutekano mu murenge, abizeza ko bazakomeza kurangwa n’imikoranire myiza barwanya icyavangira umudendezo w’abaturage.

Muri icyo gikorwa cyo gushyikiriza inzego z’umutekano iyo moto yaguzwe n’abaturage, abana bahawe amata, muri gahunda y’ubukangurambaga ku batuye uwo murenge, bugamije gushishikariza abaturage kwitabira gahunda yiswe“Muturanyi, ngira nkugire tugeraneyo”, iherutse gutangizwa n’ubuyobozi bw’Akarere, hagamijwe guca burundu indwara z’imirire mibi n’igwingira mu bana.

Hakozwe ubukangurambaga bwo kurwanya igwingira mu bana
Hakozwe ubukangurambaga bwo kurwanya igwingira mu bana
Meya Nzabonimpa aha abana amata
Meya Nzabonimpa aha abana amata
Igikorwa cyo gutaha moto biguriye cyabaye nyuma y'umuganda
Igikorwa cyo gutaha moto biguriye cyabaye nyuma y’umuganda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka