Barushimusi barwanyije abacunga pariki ya Nyungwe umwe ahasiga ubuzima

Tariki 30/12/2012, umwe mu bacunga pariki ya Nyungwe yasakiranye na barushimusi bavuye guhiga inyamanswa mu ishyamba bamwikanze bashaka kumutera icumu, maze umurinzi wa pariki agerageza kwirwanaho ahita arasamo umwe.

Intambara yahise irota barushimusi baza gutabara mugenzi wabo ari nabwo bahise bashaka uburyo bwo gufata uwo murinzi wa pariki maze mu kurwanira imbunda bashakaga kumwambura dore ko yari wenyine ahita yirasa ikiganza.

Nyuma y’umwanya muto abandi basekiriti bakomeje kumva amasasu hirya yabo baje bahuruye basanga imirwano igikomeje arinabwo ngo barushimusi bahise biruka.

Icyo gico cya barushimusi uyu murinzi wa pariki yahanganye na cyo cyari kigizwe n’abantu 12 bari bitwaje imipanga, amacumu, imiheto ndetse n’imbwa; nk’uko byatangajwe na mugenzi wabo wari warashwe ubwo yari ataravamo umwuka.

Inyama z'inyamaswa barushimusi bishe muri pariki ya Nyungwe.
Inyama z’inyamaswa barushimusi bishe muri pariki ya Nyungwe.

Aba barushimusi bari batwaye inyama z’inyamaswa bishe ku biti no ku macumu akenshi ngo bakaba bakunze guturuka mu murenge wa Bweyeye.

Kugeza ubu uyu murinzi wa pariki aracyari kuvurwa isasu yirashe mu kiganza ubwo yari arimo kurwanira imbunda na barushimusi.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

@Akagabo John: nawe uri rushimusi ko uvuga ngo rushimusi apfuye nk’intwari

CLAUDE yanditse ku itariki ya: 3-01-2013  →  Musubize

Birababaje. Ariko bashakishwe bahanwe n’abandi barebereho naho ubundi bazakomeza da!

Mucyo yanditse ku itariki ya: 3-01-2013  →  Musubize

Imana imuhe iruhuko ridashira apfuye nk’intwari!!

akagabo john yanditse ku itariki ya: 3-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka