Nyanza: Yaciye umugabo we ubugabo amushinja kuryamana na murumuna we

Uwizeyimana Nehema w’imyaka 22 utuye mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza yahengereye umugabo we baryamanye mu ijoro rishyira tariki 07/01/2013 amuca imyanya ndangagitsina amuziza kumukekaho kumuca inyuma agasambanya murumuna we babana mu rugo.

Umugore ngo yahengereye umugabo we ibitotsi byamutwaye mu gicuku amufata mu ijosi aramujwigiriza undi agize ngo aritabara yadukira imyanya ndangagitsina ye arayikurura kugeza igihe amumennye ubugabo bwe busigara bwashwanyaguritse; nk’uko bitangazwa na Habimana Amuri akaba ari nawe waciwe imyanya ndangagitsina.

Uwimana uri mu kigero cy’imyaka 20 y’amavuko akaba ari nawe ntandaro ayo makimbirane yaturutseho yumvishe intonganya mu cyumba ahita avuza induru ariko abaturage baje basanga imyanya ndangagitsina y’uwo mugabo yashwanyujwe n’umugore we bafitanye abana batatu ndetse banamaranye imyaka 8 yose.

Abaturage baje batabaye bakubise amaso imyanya ndangagitsina y’umugabo basanga yangiritse ku buryo bukomeye kuko yaviriranaga cyane bahita bamuhamagariza imodoka yihuse n’uko ajyanwa mu bitaro bya Nyanza.

Habimana Amuri ntarashyira umutima hamwe nyuma y'uko umugore we amuciye imyanya ndangagitsina (Photo: Jean Pierre T)
Habimana Amuri ntarashyira umutima hamwe nyuma y’uko umugore we amuciye imyanya ndangagitsina (Photo: Jean Pierre T)

Mu cyumba cy’indembe arwariyemo mu bitaro bya Nyanza, Habimana arihangana akavuga ibyamubayeho asobanura ko byaturutse ku gufuha ku mugore we nyamara ngo ntigufite ishingiro kuko ahakana ko atajya akumuca inyuma n’umunsi wa rimwe.

Umugore we akimara kwamwangiza bimwe mu bice by’imbere y’ubugabo bwe byareretaga bigasa nkaho imitsi yacitse ndetse n’amaraso akisukanura ku bwinshi nk’uko Habimana Amuri iryo hohoterwa ryakorewe abihamya.

Abivuga atya: “Njye ubwanjye n’abambonye bikimara kuba ubwoba bwari bwabishe bumiwe bakifata ku minwa byabayobeye uburyo umugore yanyihimuyeho akanyangiza imyanya ndangagitsina”.

Mu mubabaro mwinshi Habimana Amuri avuga ko nta bucuti na mba agifitanye n’uwahoze yitwa ko ari umugore we babanaga nta sezerano ry’ubushyingirane.

Bamwe mu baturanyi b’uru rugo rwagiranye amakimbirane batangaza ko bumijwe n’ibyabaye ndetse muri ako gace ngo ntibisanzwe.

Umwe muri bo utifuje ko amazina ye avugwa mu itangazamakuru yagize ati: “Ibyakozwe n’uriya mugore ntibisanzwe twese abagore twabyamaganiye kure tubyita ibikorwa bya kinyamanswa bitakwiriye kwitirirwa ikiremwamuntu”.

Supt. Gashagaza Hubert, umuvugizi wa polisi y’igihugu mu Ntara y’amajyepfo akaba n’umugenzacyaha muri iyo Ntara yavuze ko ku rwego rwe yagifashe nko gukubita no gukomeretsa asaba abaturage kujya bagaragaza ingo zibanye nabi ibikorwa nk’ibyo by’ubugizi bwa nabi bitaraba.

Abajijwe niba hari izindi nshuro nyinshi zabayeho mu Ntara y’Amajyepfo umugore akadukira umugabo we amuhohotera yavuze ko bibaho ariko bidakunze kuboneka kenshi.

Ati: “Inshuro nyinshi abagabo nibo usanga bahohotera abagore babo ariko abagore bahohotera abagabo babo si kenshi bikunze kubaho”.

Supt. Gashagaza asaba abantu bose kwirinda amakimbirane mu gihe hari ibyo batumvikanaho bakisunga inzego zashyiriweho kunga abantu byananirana bakaba bakwisunga inkiko ariko hatabayeho gukurura ibibazo by’umutekano muke.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

Mbega ishyano wee!!ibi ntabwo bikwiriye abana babanyarwanda .ntibijyanye nikerekezo cya leta yacu.nta Ntore ikora ibyo pe!mugabo we ihangane nizere ko uwo mudamu ari gukurikiranwa n’amategeko.

kalisa yanditse ku itariki ya: 10-01-2013  →  Musubize

abana batatu..bamaranye imyaka 8... ku myaka 22?ntibisobanutse kandi birasa nkaho atari ukuri.mujye mutohoza kandi mwandike inkuru zisa nizifite ishingiro byibuza kuko ukuri ko kuri kure nkukwezi!!!!
Bibere abandi bagabo urugero kuko ntakabura imvano.

yanditse ku itariki ya: 8-01-2013  →  Musubize

BANYARWANDA BANYARWANDAKAZI BYANGA BIKUNDA ABAGABO BAMWE BIYIZIHO KUDAKUNDA ABAGORE BABO KANDI NGO BABEREKE URUKUNDO(AFFECTION) NABAGIRA INAMA YO KUGANA INSENGERO BAGASENGERWA NONEHO KUGIRANGO BIRINDE INSHOREKE NABWO BWABA UBURO BWO KUGABANYA AMAKIMBIRANE MURUGO.KUKO NABIBILIYA IVUGA KO UMUGABO AKUNGA UMUGORE WE HANYUMA UMUGORE NAWE AKUBAHA UMUGABO WE.GUSA UWO MUGORE NTA BUMUNU AFITE AHABWE IBIHANO BIMUKWIYE

HAKORWA IKI? yanditse ku itariki ya: 8-01-2013  →  Musubize

birababaje pe!!Ese ni penis ni testicules cg byombi?Nyirashyano se we ubwo afite imyaka ingahe?

Hatari yanditse ku itariki ya: 8-01-2013  →  Musubize

Njye uko mbibona ndabona tugomba kwitabaza Leta,igakurikirana ibibazo by’ingo kuko nanjye ubu ntinya umugore wanjye kuko arantegereje ngo angirire nabi?nahisemo kumuhunga !!uriya mugabo niyihangane kuko atapfuye azakira.

mushi innoc yanditse ku itariki ya: 8-01-2013  →  Musubize

birababaje pe; mbega umugore mbega umugore! amategeko azakurikizwe.

kagabo ezekiyeri yanditse ku itariki ya: 8-01-2013  →  Musubize

Ibi biterwa no kudafata umwanya wo kuganira kubitagenda neza murugo bityo mufanyirize hamwe gufata umwanzuro nyuma yo gusabana imbabazi maze mukabana amahoro mukirerera abana.Mbona hakwiye gushyirwaho ibigo mboneza mubano byo kwigisha abashakanye.

MUSHUMBA Etienne yanditse ku itariki ya: 8-01-2013  →  Musubize

ahubwo leta ijye igenzura abantu baterurana ari abana birababaje ubwo se babanye à 14 ans? naho iyo ngirwa mugore nifungwe kuko yihekuye

jose yanditse ku itariki ya: 8-01-2013  →  Musubize

Birababaje cyane kuko ntibisazwe abagore batumereye nabi alikose uwomugore azahanishwa igihano kingana iki?ubwo nibatandukana azagenda abwirabantu koyaragamije iki?uwomugabo kuba atamfuye ashime imana yamurushije gusenga>

amuli yanditse ku itariki ya: 8-01-2013  →  Musubize

mwitondere abagore ntabwo byoroshye!!!!

abedy yanditse ku itariki ya: 8-01-2013  →  Musubize

abantu bibitsemo ubugome bukabije,nigute watekereza gukorera umuntu ubugome bugezaho kandi mufitanye abana.uwo mugabo nawe niba ibyo bamushinja ari ukuri izo ningaruka z’icyaha ariko mbabajwe nuko mu rwanda nta buvuzi buzakumuvara nkuko bikwiye kuko bishobora kuba bisaba inzobere zo mu rwego rwo hejuru.

eddy yanditse ku itariki ya: 8-01-2013  →  Musubize

Ubundi se ko numva ngo bamaranye imyaka umunani ntiwumva ko babanye batarakura. ni ubwana bukibarimo ariko burya umwana utangiye nabi kuriya azamara abantu natajyanwa mu igororero (i Wawa)

Marcop yanditse ku itariki ya: 8-01-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka