Nyabihu: Afunzwe akekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi

Munezero Bachir ukomoka mu karere ka Rubavu acumbikiwe kuri station ya Police ya Mukamira kuva tariki 15/07/2012 nyuma yo gufatirwa ku isoko rya Byangabo afite insinga z’amashyanyarazi avuga ko akoresha mu gukurura imodoka.

Uyu mugabo yafashwe mu gihe mu murenge wa Muringa mu karere ka Nyabihu hari hamaze iminsi hibwe insinga z’amashanyarazi; nk’uko polisi ya Nyabihu yabitangaje tariki 17/08/2012.

Munezero Bachir acumbikiwe kuri Station ya Police ya Mukamira akekwaho kwiba insinga z'amashanyarazi.
Munezero Bachir acumbikiwe kuri Station ya Police ya Mukamira akekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi.

Bikekwako izi nsinga z’amashyanyarazi zishishurwaho plastic y’inyuma hanyuma zikagurishwa n’abagande basanzwe baza kugura ibyuma bitandukanye bishaje mu Rwanda bakajya kubikoramo ibindi.

Si ubwa mbere ubujura bw’insinga bubaye kuko no mu murenge wa Mukamira naho ngo bigeze kwiba insinga za connection ya internet bigatuma ibura mu karere Rubavu; nk’uko police yabitangarije.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

uwo munu ari.kudindiza iterabere ryigihugu bamukanire urumukwiye

nzarubara theobar yanditse ku itariki ya: 19-09-2018  →  Musubize

biratangaje
nahanwe
ibyose
biracyabaho

umwizaƴkenny yanditse ku itariki ya: 19-01-2018  →  Musubize

uwomagaborwose arimo arica iterambere afungwe nabandi barebereho

MUGENZI PATRIKE yanditse ku itariki ya: 16-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka