Nyabihu: Afunzwe akekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi
Munezero Bachir ukomoka mu karere ka Rubavu acumbikiwe kuri station ya Police ya Mukamira kuva tariki 15/07/2012 nyuma yo gufatirwa ku isoko rya Byangabo afite insinga z’amashyanyarazi avuga ko akoresha mu gukurura imodoka.
Uyu mugabo yafashwe mu gihe mu murenge wa Muringa mu karere ka Nyabihu hari hamaze iminsi hibwe insinga z’amashanyarazi; nk’uko polisi ya Nyabihu yabitangaje tariki 17/08/2012.

Bikekwako izi nsinga z’amashyanyarazi zishishurwaho plastic y’inyuma hanyuma zikagurishwa n’abagande basanzwe baza kugura ibyuma bitandukanye bishaje mu Rwanda bakajya kubikoramo ibindi.
Si ubwa mbere ubujura bw’insinga bubaye kuko no mu murenge wa Mukamira naho ngo bigeze kwiba insinga za connection ya internet bigatuma ibura mu karere Rubavu; nk’uko police yabitangarije.
Safari Viateur
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
uwo munu ari.kudindiza iterabere ryigihugu bamukanire urumukwiye
biratangaje
nahanwe
ibyose
biracyabaho
uwomagaborwose arimo arica iterambere afungwe nabandi barebereho