Muhanga: Umwe mu bakozi b’akarere afunze akekwaho gufata umukobwa ku ngufu

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku aratangaza ko mu bakozi hari umwe ufunze akekwaho kuba yarafashe umukobwa ku ngufu. Hari amakuru avuga ariko ko uwo mukozi yaba atumvikanaga n’abayobozi akaba yageretsweho icyaha.

Uyu mukozi utarahamwa n’icyaha ngo wakoreraga ku rwego rw’Umurenge arakekwaho kuba yarafashe ku ngufu umukobwa wamukoreraga, dore ko ngo umukobwa nawe avuga ko uyu mugabo yamufashe ku ngufu mu ijoro ryo ku wa gatandatu tariki ya 23/02/2013.

Uyu mukobwa ngo yagiye kurega kurega uyu mugabo ku buyobozi bwa polisi y’igihugu mu karere ka Muhanga maze ukekwa ahita atabwa muri yombi naho umukobwa ajyanwa ku bitaro bya Kabgayi kugirango akorerwe isuzumwa ndetse abashe no kwitabwaho mu gihe yaba yagize ikibazo.

Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga arahakana ko uwo mukozi yahimbiwe icyaha.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga arahakana ko uwo mukozi yahimbiwe icyaha.

Hari amakuru ari kuvugwa i Muhanga ko uyu mukozi yaba mu busanzwe atumvikanaga n’ubuyobozi buriho muri aka karere, bamwe bakaba bavuga ko yaba ariyo ntandaro yo kugerekwaho icyi cyaha.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, madamu Mutakwasuku Yvonne yabihakanye yivuye inyuma avuga ko iki kibazo atakizi kuko ngo uyu mukozi nta makimbirane yari afitanye n’ubuyobozi bityo rero akaba ngo atumva impamvu zo kumugerekaho icyaha nk’uko bivugwa.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

Mimi amazina arakongerera iki ku makuru?

Gusa si umbwambere cg ubwanyuma akarere karenganya abakozi. Ibi ni coutume yo muturere. Ashobora no kuba arengana da!!

Sanyu yanditse ku itariki ya: 1-03-2013  →  Musubize

Amazina se kuki mwayagize amabanga bivuga iki?

mimi yanditse ku itariki ya: 1-03-2013  →  Musubize

Reka dutegereze ibisubizo byo kwamuganga niba ari NEGATIF cq POSITIF.Nanone police ibaze uwomukobwa yivuye inyuma,harubwo yaba yahawe amafaranga kugirango abeshere uwomugabo.ibisubizo byo kwa muganga police ibikurikirane neza hashobora kuzamo ruswa.

jean protegene yanditse ku itariki ya: 1-03-2013  →  Musubize

aya makuru ntasobanutse umuyobozi wakarere nagaragaze niba umukozi we arengana kuko ikibazo samakimbirane ari hagati mubakozi ikibazo nukumenya niba uwo mukozi arengana murakoze

nana yanditse ku itariki ya: 1-03-2013  →  Musubize

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga arahakana ko uwo mukozi yahimbiwe icyaha. Bivuga iki? Bivuga se ko uwo mukozi atahimbiwe icyaha, donc yagikoze? Mwitondere double negation!

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 28-02-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka