Huye: Batandatu baguye mu mpanuka ya Sotra Tours na Gaagaa Coach

Kugeza mu ma saa tanu n’igice zo kuri uyu wa 03/05/2013, abantu batandatu bari bamaze kwitaba Imana bazize impanuka yabaye hagati ya coaster ya Sotra Tours na bisi ya Gaagaa Coach mu karere ka Huye (urenze gato kuri ISAR werekeza i Kigali).

Mu bapfuye harimo Abanyarwanda batanu n’Umunya-Ugandakazi wari utwite, bose bari muri coaster ya Sotra Tours. Mu bandi bari muri coaster ya Sotra, babiri bari muri koma, abandi 19 bakomeretse bakaba barimo kuvurirwa mu bitaro bya kaminuza i Butare.

Iyi mpanuka yabaye saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kuri uyu wa 03/05/2013. Imodoka ya Sotra Tours yari ivuye mu karere ka Rusizi yagonganye na bisi ya Gaga Coach yajyaga i Burundi.

Aba bagenzi bari muri Sotra yahagurutse i Rusizi saa cyenda za nijoro ni abacuruzi. N’ikimenyimenyi ngo bagiye babasangana amafaranga menshi. Bose kandi ngo ni Abanyarwanda kuko bari bafite indangamuntu zo mu Rwanda.

Mu bari muri iyi bisi ya Gaagaa Coach ntawagize icyo aba.
Mu bari muri iyi bisi ya Gaagaa Coach ntawagize icyo aba.

Umwe mu baturage b’i Rubona utuye hafi y’ahabereye iyi mpanuka, yavuze ko iyi modoka ya Gaagaa yamunyuzeho yiruka cyane, ageze imbere asanga yakoze impanuka.

Uko impanuka yagenze rero, ngo imodoka ya Sotra yo mu bwoko bwa Coaster yazamutse ikurikiranye n’andi ma coaster abiri na yo yari atwaye abagenzi. Izo modoka ebyiri z’imbere zanyuze ku ikamyo, ni uko Sotra yari izikurikiye igongana na Gaagaa yaturukaga za Kigali.

Bisi ya Gaagaa yakubye uruhande rw’izuru ryayo rw’ibumoso ku ruhande rw’ibumoso rwa Coaster ya Sotra, ku buryo abahise bitaba Imana bari muri iyi Sotra ari abari bicaye ku ruhande rw’inyuma ya shoferi.

Icyakora shoferi we ntacyo yabaye, kuko ngo izi modoka zagonganye urebye yari yarangije guca ku ikamyo, ku buryo Gaagaa yikubye ku gice cy’inyuma ye.

Kigali Today

Ibitekerezo   ( 18 )

birababaje kdi biteye agahinda polisi ikaze umutekano wo mumuhanda kuko niba bikomeje gutya twazashira abashoferi nabo bage bitonda bamenye ko ari abantu batwaye ok Imana ibakire mubayo

Murwanashaka Ildephonse yanditse ku itariki ya: 3-05-2013  →  Musubize

Birababaje kdi biteye agahinga police ikaze umutekano wayo naho ubundi twaza shirira mumuhanda nabashoferi nabo bakwiriye amahugurwa Imana ibakire mubayo

yanditse ku itariki ya: 3-05-2013  →  Musubize

Twihanganishije ababuze babo muri iriya mpanuka. Imana ibakire mu Ubwami bwayo. Aba Chauffeurs nabo nibisubireho bagabanye umuvuduko kandi bubahirize amategeko yose agenga ibinyabiziga bigenda mumuhanda. Kunyuranaho utareba byibuze muri m 100 n’ikosa rikomeye cyane, n’umuvuduko ukabije nawo ntabwo wemewe. Turashima Police ihora yibutsa uburyo bwo kwirinda impanuka.

Mathias yanditse ku itariki ya: 3-05-2013  →  Musubize

imodoka nyinshi zitwara abagenzi zisigaye zikora depassement no mu ikorosi
abapolisi benshi mu muhanda abarakenewe

KALISA yanditse ku itariki ya: 3-05-2013  →  Musubize

Imana ibakire mubayo, kandi ikomeze imiryango yabo kwihangana!
Mana yacu, tubabarire ukize bariya barembye, bityo bazakurizeho kurata Ibitangaza byawe!
AMEN!

Hakizimana Jean yanditse ku itariki ya: 3-05-2013  →  Musubize

Abantu batwara Imodoka bawkwiye kugendera kumuvuduko muto, cyane cyane abatwara abagenzi. ariko nanone biragaragara ko Imodoka zigenda mugitondo ziba ziruka cyane ,kuko babazi ko Police itaragera mumuhanda. kuko bababitwaza ko bajyane abakozi bakorera muntara, nko badacyererwa. Ariko biragaragara ko bikabije. kdi biteye agahinda, Nihanganishije ababuze ababo.

habagusenga yanditse ku itariki ya: 3-05-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka