Gitwe: Umurwayi yasambanyijwe ku gahato n’uwari ugemuye

Umwana w’umukobwa w’imyaka 16 yasambanyijwe n’umusore w’imyaka 32 wari waje agemuriye umurwayi mu bitaro bya Gitwe mu ijoro rya tariki 28/01/2013.

Uyu mukobwa utuye mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango, yagiye mu bitaro bya Gitwe agiye kwivuza ubwo yari amaze kuribwa n’inzoka. Uwo musore witwa Hategekimana yaje agemuriye umuvandimwe we ukomoka mu murenge wa Kinihira nawe wari urwariye muri ibi bitaro.

Hategekimana bwaje kumwiririraho abura uko ataha arara mu bitaro aho aba barwayi bombi bari barwariye ari nabwo yasambanyaga uyu mukobwa ku gahato; nk’uko bitangazwa n’ushinzwe ihohoterwa mu bitaro bya Gitwe.

Uyu mwana avuga ko bujya gucya yabyutse agasanga aryamanye na Hategekimana ndetse yanarangije kumusambanya, gusa ngo ntiyigeze amenya igihe uyu musore yagereye ku buriri bwe.

Twifuje kumenya ibyavuye mu isuzumwa ryakorere uyu mwana n’ibitaro bya Gitwe ntibyadukundira, kuko umuyobozi w’ibi bitaro bya Gitwe Emile Tuyishime, yavuze ko nta mwanya afite ngo kuko yari mu kazi kenshi adusaba ko twakwihangana akazadusubiza tariki 01/02/2013.

Hategekimana ukekwaho icyi cyaha, we aragihakana ariko acumbikiwe kuri station ya polisi ya Kabagali mu karere ka Ruhango.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

Uwo mwana w’ukobwa ndabona ari urwandiko rw’uwo musore, cyangwa uwo mukobwa bari bamuteye ikinya noneho gasore amufatirana n’ikinya doreko yari yariwe n’inzoka.ntibizoroha

abubu yanditse ku itariki ya: 1-02-2013  →  Musubize

Sinarinzi ko iterabwoba rikibaho, uyu muntu utera ubwoba umunyamakuru wanditse inkuru yakurikiranywe? Niba umunyamakuru yandika ibibi bibera Gitwe kuki yaterwa ubwoba. Ntazi kuhandika kuko batanga serivise mbi pe. Ibaze ahantu umara iminsi 3 bataragufasha ucyeneye guca mucyuma, bahamagara kuri telefoni zashyizweho na minisitere yubuzima bakaguhanisha kutagira icyo bagukorera bakakwima na transfere?

Umunyamakuru mwimurenganya yandika inkuru siwe uyikora mwagiye mukora byiza? Ahubwo abiteho ayo makuru abaduha serivise mbi tuyamenye tubamaganire kure. Eric koereza aho utubwire udushya tuberaho muri ako karere gaca agahigo mu kurwaza bwaki

Akumiro yanditse ku itariki ya: 31-01-2013  →  Musubize

Dusabe police gushishoza ibyo bintu neza kuko urebye ntakuntu byumvikana umuntu yagusambanya akagera ubwo arangiza utarakanguka?yari yamuhaye iki kugirango ibyo bikunde ra cyane ko yaranafite ububabare bw’ubumara bwinzoka yari yamuriye ibyo bintu ni ugushaka gusebya ibitaro byagitwe rwose kandi nuwo musore ararengana.

kamamu yanditse ku itariki ya: 31-01-2013  →  Musubize

police ikwiye gushishoza ndumva hari ivyihishije inyuma yiyo dossier,bishoboke ko bari bavyumvikanye nyuma bakaza kutavyumva kimwe ubwo agashaka kumushira ahagaragara,wenda ntiyakwije ibiceri,umuntu ufashwe kungufu arataka agatabaza

yanditse ku itariki ya: 31-01-2013  →  Musubize

umva nkubwire eric ntugasebye itangazamakuru niba ari numuntu wagutumye gitwe uzamubwireko urucira mukaso rugatwaranyoko kandi umwanzi agucira urwobo imana gucira akanzu kuko ibyo eric arimo ntabwo ari itangaza makuru ahubwo ni ugusebanya ariko ibyo agambiriye amaherezo bizajya ahagaragara namwe murebe ikinyamakuruke ko harayandi makuru agira atari ayo gusebanya nkaho yabuze ikintu kiza yabonye igitwe gusa muri gahunda turimo yokubaka igihugu cyacu mwari mukwiye kwirinda amashyari namunyangire kuko ntacyo byatugezaho azatuma nikinyamakuru akorera abantu bamenyako aricyo itiku gusa abakunda eric bamugire inama kuko turi muri leta yubumwe siy`amacakubiri cyangwa gusebanya murakoze

uzumirwa yanditse ku itariki ya: 31-01-2013  →  Musubize

kabisa ikimenyane ntaho kitaba, sibyumva ukuntu umuntu yasambanywa ntabyumve nubwo waba uri muri suing ute ugomba kubyumva kereste wenda niba uwo musore afite imiti isinziriza, nabyo nukubyigaho, ahaa emile tuyishime arye arimenge niba ntakindi cyihishye inyuma iyi dossier.imana igumye iturindire mubuntu bwayo butagira amakemwa.

sebyatsi epa yanditse ku itariki ya: 31-01-2013  →  Musubize

ibi bitaro birashakwa tuuu
ko bisigaye bivurwa sana
barashaka kubikorera dossier( munyangire)

bob yanditse ku itariki ya: 31-01-2013  →  Musubize

@impuguke ikibazo si isokoreke kuko ashobora kunyuza hirya bucye bucye, igiteye impungenge ahubwo ni uburyo ibyo bintu byaba bukarinda bwenda gucya umukobwa ntacyo arumva nicyo giteye kwibaza. Nawe se ntawarubara

Sembyariyimana yanditse ku itariki ya: 31-01-2013  →  Musubize

ntbishaboka ko umuntu yagusambanya ntubimenye

yanditse ku itariki ya: 31-01-2013  →  Musubize

Umwana yaranuriwe sha! Niyo mpamvu adashaka ko umusore amusiga! Buriya ni uburyo bwo kumugumisha hafi ye! Namwe murumva ko bidashoboka ko umuntu asambanywa atabyumva kereka niba icyo yise gusambanywa ari ukumuryama iruhande! Ikindi wa munyamakuru we biragaragara ko washatse kwandika byacitse kandi atari byo! Ubu se wasobanura ute icyo wise agahato mu gihe umukobwa ntacyo yigize yumva! Please ibyo bishakire indi nyito.

mushyitsi yanditse ku itariki ya: 31-01-2013  →  Musubize

HARIMO URUJIJO

BLUZI yanditse ku itariki ya: 31-01-2013  →  Musubize

abakobwa bikigihe nukubitondera kubera ko inzego zose aribo zivugira wakeka ko ntamanyanga bagira kandinibo basigaye ari ibigusha basore mujye mugira amakenga naho ubundi nimwe na police. ahubwo buriya yararyohewe

impuguke yanditse ku itariki ya: 31-01-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka