Gitwe: Umurwayi yasambanyijwe ku gahato n’uwari ugemuye

Umwana w’umukobwa w’imyaka 16 yasambanyijwe n’umusore w’imyaka 32 wari waje agemuriye umurwayi mu bitaro bya Gitwe mu ijoro rya tariki 28/01/2013.

Uyu mukobwa utuye mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango, yagiye mu bitaro bya Gitwe agiye kwivuza ubwo yari amaze kuribwa n’inzoka. Uwo musore witwa Hategekimana yaje agemuriye umuvandimwe we ukomoka mu murenge wa Kinihira nawe wari urwariye muri ibi bitaro.

Hategekimana bwaje kumwiririraho abura uko ataha arara mu bitaro aho aba barwayi bombi bari barwariye ari nabwo yasambanyaga uyu mukobwa ku gahato; nk’uko bitangazwa n’ushinzwe ihohoterwa mu bitaro bya Gitwe.

Uyu mwana avuga ko bujya gucya yabyutse agasanga aryamanye na Hategekimana ndetse yanarangije kumusambanya, gusa ngo ntiyigeze amenya igihe uyu musore yagereye ku buriri bwe.

Twifuje kumenya ibyavuye mu isuzumwa ryakorere uyu mwana n’ibitaro bya Gitwe ntibyadukundira, kuko umuyobozi w’ibi bitaro bya Gitwe Emile Tuyishime, yavuze ko nta mwanya afite ngo kuko yari mu kazi kenshi adusaba ko twakwihangana akazadusubiza tariki 01/02/2013.

Hategekimana ukekwaho icyi cyaha, we aragihakana ariko acumbikiwe kuri station ya polisi ya Kabagali mu karere ka Ruhango.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 17 )

Nkimara kubisoma numvise arukubeshya, sinibaza ukuntu umuntu aza akaryama, akagukuramo isokoreke, akakurongoraaaaa, ibyo byose ntubyumve,ukabibwirwako mugitondo usanze mupfumbatanye!!!!,nyamara harimo akabanga,oya namwe mutekerezepe, ahubwo uwo mukwe wanjye ntimumuhohotere mu murekure yitahire.

Maman yanditse ku itariki ya: 31-01-2013  →  Musubize

atiko wo mukobwa yaba yasinziriye ate kuburyo bamusambanya ntabibimenye?uwo musorewe ubwo yaba adafite ikibazo?gusa ubuge nza cyzha bukorane ubushishozi.wasanga uwo musore yabuze aho aryama akaryamana nuwo mukobwa ariko nta gahunda yo kumufata,umukobwa ya kanguka yabona aryamanye n’umusore agakeka ko byabaye.

Abubacar yanditse ku itariki ya: 31-01-2013  →  Musubize

Ibitaro by’igitwe ntamunsi ushobora gushira hatabaye ikibazo. ntabwo byumvikana.

yanditse ku itariki ya: 30-01-2013  →  Musubize

ubwose ibzamini bya muganga byerekanye iki?iyo umuntu ataragezwa imbere y’ubutabera aba akiri umwere.Ntugahite wemeza ko yakoze icyaha nta butabera,ujye uvugako ekekwaho gukora icyaha cyo...............

kaneza yanditse ku itariki ya: 30-01-2013  →  Musubize

Ariko rero ibitaro bya gitwe niba atari umuntu ubigendaho birimo birahitinga cyane mwitangazamakuru kabisa, abandika izi nkuru bajye bandika nibyiza bihabera, kuko nkeka ko nabyo bihari kabisa kandi aribishi, nko kuba byarabashije kwita kubarwayi bose bibagaburira mbere yibindi bitaro byose mu Rwanda byagombye kuvugwa nabyo nitangamakuru bitari ibyo abanyamakuru bigaragara ko mukunda byacitse kabisa cyane cyane wowe witwa Eric MUVARA

gikundiro john yanditse ku itariki ya: 30-01-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka