Gakenke: Umukecuru yakubiswe asigara ari intere biturutse ku isenene

Umukecuru w’imyaka 69 witwa Nyirangerageze Purinalina utuye mu Mudugudu wa Masoro Akagali ka Nyakina mu Murenge wa Gashenyi, Akarere ka Gakenke, mu gitondo cyo kuri uyu wa 29/11/2012, ngo yakubiswe n’abagabo babiri bamugira intere bitewe n’isenene.

Abana ba Nyirangerageze bashinja Bizimana Faustin w’imyaka 41 na Mugabarigira Faustin w’imyaka 42 batuye mu wundi mudugudu ko bakubise umubyeyi wabo inkoni mu mugongo no ku kaboko yikubita hasi.

Umukecuru Nyirangerageze ajyanwe kwa muganga mu modoka ya Polisi asigasiwe n'umuhungu we. (Photo: N. Leonard)
Umukecuru Nyirangerageze ajyanwe kwa muganga mu modoka ya Polisi asigasiwe n’umuhungu we. (Photo: N. Leonard)

Ngo intandaro ni Munyaneza, umuhungu wa Nyirangerageze wakubise umwana watoraguraga isenene mu myaka ye, bibabaza abo bagabo batangira kumukubita bituma umubyeyi we aza kumutabara.

Abo bagabo bahise bafata umuhembezo bawuhuragura uwo mukecuru yikubita hasi amera nk’upfuye; nk’uko Nyinzabambarirwa Goreti, umukobwa we abyivugira.

Bizimana na Mugabarigira bahakana ko batigeze bamukubita ahubwo yahutajwe n’abantu batoraguraga isesene agwa igihumure.

Bizimana na Mugabarigira bahakana ko batigeze bakubita umukecuru. (Photo: N. Leonard)
Bizimana na Mugabarigira bahakana ko batigeze bakubita umukecuru. (Photo: N. Leonard)

Polisi ikorera mu Karere ka Gakenke yihutiye gutabara, ijyana uwo mukecuru kwa muganga wagaragara ko yababaye cyane atavuga neza. Abo bagabo babiri bahise batabwa muri yombi, polisi ijya kubabaza.

Abo bagabo bategetswe kuzajya bitaba kuri polisi mu gihe iperereza rigikomeje.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Leonard, kuki gakenke uyivugaho inkuru zabarwanye,abicanyi, accidants ...., ntankuru nziza nk’iziteramere ziba mu Gakenke?

hashe yanditse ku itariki ya: 1-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka