Umunyarwandakazi yamburiwe muri Uganda ataha imbokoboko

Umukobwa ukomoka muri Rutsiro yamburiwe muri Uganda amafaranga y’urugendo agaruka mu Rwanda amara masa atabonye ababyeyi be yari agiye gusura.

Yamburiwe muri Uganda ataha amaramasa atageze iyo yajyaga.
Yamburiwe muri Uganda ataha amaramasa atageze iyo yajyaga.

Uyu mukobwa ufite imyaka 16 y’amavuko, tudatangaje amazina kubera ko ataragira imyaka y’ubukure, ubwo tariki ya 10 Kanama 2016 twamusangaga ku Murenge wa Cyanika muri Burera, aho yari acumbikiwe, yavuze ko yahagejejwe ku mugoroba wo ku itariki ya 09 Kanama 2016, azanwe n’abaturage bamubonye asaba icumbi.

Yicaye ku ntebe, akenyeye igitenge, yifashe mapfubyi, avuga ko yamburiwe muri Uganda ibihumbi 10FRW by’urugendo rwari kumugeza ahatuye ababyeyi be i Masaka. Yari ashyiriye nyina indangamuntu yasize mu Rwanda.

Uyu mukobwa avuga ko hashize imyaka (atazi umubare) ababyeyi be bagiye kuba muri Uganda, we agasigarana na nyirakuru.

Ahamya ko mu gitondo cyo ku itariki ya 09 Kamana 2016, ari bwo yavuye iwabo mu Murenge wa Kivumu, i Rutsiro, atega imodoka imugeza i Musanze, ahava agana ku mupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda. Akihagera ntiyemerewe kwambuka kuko nta Ndangamuntu afite.

Ntiyahise asubira iwabo ahubwo yanyuze inzira zitazwi ku mupaka, bita panya, abona ageze muri Uganda ahitwa mu Ngagi, hafi y’umupaka. Avuga ko yateze Boda Boda (Moto) imugeza i Kisoro aho yagombaga gutegera imodoka imugeza i Masaka.

Umumotari ngo yamwatse ayo mafaranga ibihumbi icumi ngo ajye kumuvunjishiriza mu mashilingi ya Uganda, ayamuhaye ngo ategereza ko agaruka araheba.

Agira ati “Boda Boda arambwira ngo reka ajye kuvunjisha! Boda Boda iragenda ndayitegereza ndayibura noneho mpita nongera ndambuka…Nararize!”

Akomeza avuga ko yabonye atakomeza urugendo n’amaguru, abitekerereza umupolisi wo muri Uganda ukora ku mupaka, na we amushyikiriza abapolisi bo mu Rwanda, bahita bamugarura.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyanika bwamucumbikiye, bwamuhaye amafaranga y’urugendo asubira iwabo.

Dusingizimana Albert, ushinzwe imibereho myiza muri uwo murenge, avuga ko bakunze gucumbikira abantu nk’abo barimo abafatiwe ku mupaka bashaka kwambuka mu buryo butemewe n’amategeko bwacya bakabaha itike bagataha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mbega umukobwa ntakigenda pe!!!Abafite nkubwo bujiji barebereho.

nitwa joseline yanditse ku itariki ya: 12-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka