Umukozi w’ikigo nderabuzima yarashwe n’abantu bataramenyekana
Maniraho Christian wakoraga mu kigo nderabuzima cya Nyange cyo mu Karere ka Ngoma, yarashwe n’abantu bataramenyekana ubwo yavaga ku kazi.

Yarashwe mu ma saa tatu z’ijoro tariki ya 04 Nzeli 2016, hafi y’ikigo nderabuzima ubwo yari avuye ku kazi, ahita apfa. Yakoraga aho basuzumira ibizamini by’abarwayi. Nyuma yo kumurasa isasu, bahise banatera grenade. Ababikoze ntibaramenyekana.
Byabereye mu mudugudu wa Rusave, Akagali ka Nyange umurenge wa Mugesera. Ubuyobozi n’inzego z’umutekano, bagiranye inama n’abaturage bo mu midugudu 10 yo mu Kagali ka Nyange n’imidugudu itatu yo mu mudugudu w’Akagali k’Agatare.
Basabye abaturage kudakuka umutima kuko umutekano wabo urinzwe neza. Uwarashe nyakwigendera aracyashakishwa. Abaturage barasabwa gukomeza gutanga amakuru ku kintu babona cyahungabanya umutekano.
Maniraho yari amaze iminsi asaba abo basengana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi kumusabira cyane kuko ngo abakozi bakoranaga batamufataga neza; nkuko Mayeri Samuel, umwe mu bayobozi b’iri torero, yabitangaje.
Turacyakurikirana iyi nkuru
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko yarashwe n’abataramenyekana gute kandi mwanditse ko yasangiraga n’abandi?abo polisi nisabe amakuru abo basangiraga
UWO MUVANDIMWE NYAGASANI AMWAKIRE ARUHUKIRE MU MAHORO. TURASABIRA ABASIGAYE.