Mugambira, nyiri Hotel Golf Eden Rock, yakatiwe gufungwa iminsi 30

Urukiko rw’Ibanze rwa Bwishyura mu Karere ka Karongi rwemeje ko Mugambira Aphrodice ukurikiranyweho icyaha cyo gushishikariza, koshya cyangwa kuyobya umuntu umushora mu buraya, afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Hotel Golf Eden Rock ya Mugambira Aphrodice.
Hotel Golf Eden Rock ya Mugambira Aphrodice.

Ni nyuma y’iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ryabaye mu muhezo kuri uyu wa 11 Kanama 2016.

Kuri uyu wa 12 Kanama, mu gusoma imyanzuro y’’urubanza, urukiko rukaba rwagaragaje ko kubera impungenge z’uko uyu nyiri Hotel Golf Eden Rock yabangamira iperereza hemejwe ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo agafungirwa muri Gereza ya Muhanga.

Urukiko rwavuze ko mu iburanisha, ubushinjacyaha bwagaragaje ko mu batangabuhamya harimo abagikora muri iyi hoteli ya Mugambira, bityo rutera utwatsi ibigaragazwa n’abamwunganira bavugaga ko abamushinja na bo bari gukurikiranwa n’izindi nzego.

Rwavuze kandi ko Mugambira yasabye gutanga umwishingizi ndetse n’amafaranga y’ingwate angana na miliyoni imwe, ariko bikaba bitahawe agaciro kubera imbogamizi zagaragajwe n’ubushinjacyaha.

Urukiko rwibukije Mugambira n’ubushinjacyaha ko iki cyemezo gishobora kujuririrwa bitarenze iminsi itanu.

Mugambira Aphrodice yatawe muri yombi ku wa kane w’icyumweru gishize, akurikiranyweho icyaha cyo gushishikariza, koshya cyangwa kuyobya umuntu umushora mu buraya kikaba gihanwa n’ingingo ya 206 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Iki cyaha bivugwa ko yagikoze abwira abakobwa akoresha muri hoteli ye kuryamana n’abakiriya bayigana.

Iyi ngingo iteganya igihano cy’igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka 3 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Wowe wiyise Fidel ko uvuga NGO nahanwe icyaha cyitaramuhama koko nkubwo urumuntu cg?
Uriya mugabo ararengana rwose ahubwo nabashaka kumurya cash bitwaje icyo baricyo

Kalida j. yanditse ku itariki ya: 25-08-2016  →  Musubize

UWOMUGABO NDABONA YARKOREWAKAGAMBANE NONESE ABASAMBANABOSE NIWE UBIBASHISHIKARIZA

IMANIGIRANEZA ISAAC yanditse ku itariki ya: 20-08-2016  →  Musubize

uyumugabo numwere arko ubundi ninde watanze ikirego?inkumi nzi zikora hariya wazishuka gute?

Albert Boduin yanditse ku itariki ya: 15-08-2016  →  Musubize

ndasanga uyu mugabo arengana kuko abakobwa akoresha ari bakuru ntabwo rero bakwemera kujya kuryamana n’abagabo bazi neza ko ari bibi.

NTAMAHEREZO ALIAS KIBWA yanditse ku itariki ya: 14-08-2016  →  Musubize

Nahanwe Byintanga Rugero Maze Nabandi Batekerezagankawe Babireke

Mporanyi Fideli yanditse ku itariki ya: 13-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka