Inka enye zirimo izihaka zishwe zirozwe

Umugore n’umugabo bo mu Bugesera, bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamata bakekwaho kuroga inka enye zirimo izihaka eshatu n’ikimasa.

Inka enye zo mu Karere ka Bugesera zishwe zirozwe
Inka enye zo mu Karere ka Bugesera zishwe zirozwe

Byabaye ku mugoroba wo ku itariki ya 08 Nzeli 2016, mu mudugudu wa Rucucu, mu Kagari ka Murama, mu Murenge wa Nyamata. Munyeragwe Epimaque na Nsabimana Innocent ni bo banyiri izo nka.

Munyeragwe agira ati “Twaje dusanga zishwe n’amarozi zaherewe mu bwatsi zarishije, zatezwe n’umwe mu baturanyi bacu kuko ibyatsi byazishe twabisanze mu rutoki rwe kandi aho yabumennye hagiye hababuka”.

Aba bagabo bavuga ko nta kibazo bari bafitanye n’umuturanyi wabo ahubwo bakibaza impamvu yabikoze.

Kayitankore Leonidas, ushinzwe ubworozi mu Karere ka Bugesera, yemeza ko izo nka zahawe uburozi. Avuga ko nyuma yo gutabazwa n’abaturage, bafashe gahunda yo kuzipima basanga zariye ibyatsi byashyizweho “acide”.

Agira ati “Zahise zipfira aho zabiriye kandi twasanze munda, igifu cyahiye kandi twasanze ibyo byatsi bikiri mu gifu”. Izo nka zahise zitwikwa, ziranahambwa kuko abantu batari kuzirya.

Rurangirwa Fred, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata, avuga ko ubuyobozi bugiye kureba uko bwakongera koroza abo baturage biciwe inka.

Agira ati “Ndasaba abaturage guha agaciro ibyo bagenzi babo baba baragezeho mu iterambere aho kubakoma mu nkokora, ahubwo bakarushaho gukora ngo nabo babigereho”.

Abo bafunzwe nibaramuka bahamwe n’icyaha, bazahanishwa ingingo ya 436 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Iyo ngingo y’itegeko ivuga ko umuntu wese, ku bw’inabi kandi nta mpamvu, wica cyangwa ukomeretsa bikomeye amatungo y’undi, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu, kugeza ku mwaka umwe.

Hiyongeraho ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri kugeza kuri miliyoni ebyiri cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ikigihano nigito cyane ntikijyanye nubugizi bwanabi nkubu kizasubirwemo kbsa.

Cyuma yanditse ku itariki ya: 17-09-2016  →  Musubize

Icyo gihano ko cyoroheje?

theo yanditse ku itariki ya: 13-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka