Gihombo: Amashyamba yibasiwe n’inkongi y’umuriro
Ishyamba rya Leta ndetse n’amashyamba y’abaturage mu Murenge wa Gihombo mu Karere ka Nyamasheke akomeje gushya nyuma y’iminsi ibiri yadukiriwe n’inkongi y’umuriro.

Kuva iyo nkongi yatangira, abaturage n’ubuyobozi bakomeje kuzimya ariko kugeza magingo aya ntibishoboka ko rizima burundu kuko hamwe hazima ahandi hafatwa.
Ubuyobozi buvuga ko mu mpamvu zishobora kuba zituma iri shyamba rikomeza gushya, harimo kuba hari abaturage babikora ku bushake cyangwa se bakaba babikora bahakura ubuki, mu gihe abandi bashobora kuba babikora batwika amakara.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihombo, Nshimiyimana Jean Damascene, ati “Turi gufatanya n’abaturage n’inzego z’umutekano ngo turebe ko twazimya ahafashwe ariko kandi ntitumenya aho izindi nkongi ziturutse gusa turakora ibishoboka byose”.
Nshimiyimana avuga ko kugeza ubu uretse ishyamba ririmo gushya nta bindi bikorwa birangirika kuva uyu muriro watangira kwaka.
Agira ati “Nta bindi bintu birashya nk’amazu y’abaturage cyangwa ibindi bikorwa. Ni amashyamba gusa ari gushya turakora ibishoboka ngo ntihagire ikindi cyakwangizwa n’iyi nkongi y’umuriro”.
Nubwo hamaze gushya ahantu hanini nta ngano nyayo y’amahegitare amaze gushya ndetse n’ingano y’ibimaze kwangirika igaragazwa.
Ohereza igitekerezo
|
Akenshi abaturage ba Gihombo banatwikira ubushake ngo igihe cy’umuhindo amatungo yabo abone ubwatsi! Kuribo mbese byahindutse nk’igikorwa ngaruka mwaka! Ni ubjiji bukabije!!!!!