Yiyemerera ko acuruza urumogi

Kuri sitasiyo ya polisi mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe hafungiye umugabo witwa Mpazimaka Daniel, akuricyiranyweho icyaha cyo gucuruza urumogi mu mujyi wa Nyamagabe.

Mpazimaka wafashwe mu ntangiriro z’icyi cyumweru yiyemerera icyaha akanagisabira imbabazi ndetse akavuga ko arekuwe yakwerekana n’abandi bakora igikorwa nk’icyo. Avuga ko urumogi yacuruzaga yaruzanirwaga n’uwitwa Bosco bakunze kwita Kajwiga maze na we akarucuruza mu baturage.

Mpazimaka avuga ko Kajwiga yamuzaniye udufungo “utubure” 60 akamwishyura amafaranga 4000 akaba yagombaga kungukaho 2000. Avuga ko ubwo yatabwaga muri yombi n’inzego z’umutekano yari asigaranye utubure 16 gusa.

Inzego z’umutekano mu karere ka Nyamagabe zahagurukiye ibibazo by’abacuruza n’abakoresha ibiyobyabwenge, aho umunsi ku wundi bakora imikwabo mu baturage.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka