Yiyahuye umunsi w’ubukwe bwa mushiki we

Ubwo mushiki we yashyingirwaga tariki 26/11/2011, umugabo witwa Jean de Dieu Nkurunziza w’imyaka 26 wo mu murenge wa Kigina mu karere ka Kirehe yiyahuje imiti bucya bamuhamba.

Nkurunziza yari mu bagombaga gusinya ku murenge mu rwego rw’amategeko ko batanze mushiki wabo ariko igihe cyo gusinya kigera yasinze bamusimbuza undi.

Abatuye mu isantire ya Nyakarambi bavuga ko yakomeje kunywa inzoga maze nka saa yine z’ijoro basanga yanyweye imiti kuko yamunukagaho. Bamujyanye kwa muganga ku bitaro bya Kirehe mu ma saa sita z’ijoro ahita yitaba Imana.

Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu yo kwiyahura kwe. Yitabye imana asize umugore n’umwana umwe.

Abaturanyi ba Nkurunziza bavuga ko yakundaga kugirana amakimbirane na nyina ndetse ngo bakundaga kumwita "Musazi".

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka