Yivuganye mugenzi we kubera kutumvikana uburyo bwo kugabana ibyo bibye

Maridadi Musabyimana w’imyaka 31 yiciwe mu mudugudu wa Susa, mu kagari ka Musanze, umurenge wa Muhoza mu karere ka Musanze tariki 11/04/2012. Nubwo iperereza rigikorwa, bicyekwa ko yaba yishwe na mugenzi we bita Kazungu bapfa kutumvikana uko bagombaga kugabana amafaranga yari yavuye mu byo bibye.

Nyakwigendera yaguye hanze y’urugo rwa nyinawabo, Mukanoheri Capitoline, ucuruza inzoga ariko avuga ko nta makuru azi yerekeye n’uko uyu muhungu yita uwe yapfuye. Ku irembo rye hagaragaraga amaraso yagiye ava kugera aho umurambo wari uri.

Umuyobozi w’umudugudu wa Susa, Sibomana Eliya, yasobanuye uko byagenze muri aya magambo: “hari saa munani z’ijoro ubwo twari tuvuye gusura abashinzwe amarondo ubwo umuntu witwa Mukanoheri Kapitolina yaduhamagararaga ngo hari umuntu babonye uryamye. Twihutiye kubireba dusanga umuturage wapfuye tumuzi, yitwa Musabyimana bakunda kwita Maridadi. Twarebye uburyo yapfuyemo dusanga yatewe icyuma hafi y’umutima”.

Uwo muyobozi yavuze ko bakeka ko yishwe na bagenzi be barimo Kazungu amuhoye amafaranga kuko Musabyimana yari yamwimye yari yavuye mu byo bibye. Maridadi asanzwe ari umuntu w’igisambo, ukunda kwiba ku modoka ziva Kigali na Gisenyi.

Ngo hari umuntu wabahaye amakuru y’aho bari bagiye kugabanira amafaranga, ngo Maridadi bamuteye icyuma ngo abasha no kubwira uwo mugenzi we Kazungu ko amuhemukiye, niryo jambo rye ryanyuma, nyuma ahava ashaka kujya kwa nyina wabo ariko apfira nko muri metero 150; nk’uko uyu muyobozi w’umudugudu yabitangaje.

Nubwo bikekwa ko Kazungu ari we wishe Maridadi, nta gihamya. Niyo mpamvu Mukanoheri Capitolina hamwe n’ Uwamahoro Vestine usanzwe uza kumuraza akaba ari nawe watanze amakuru y’uko abo bajura bashakaga kugabana amafaranga ubu bafungiye muri station ya Polisi ya Muhoza, mu rwego rwo gukusanya amakuru ku rupfu ry’uyu Maridadi naho
Kazungu bivugwa ko ariwe wirengeje Maridadi aracyashakishwa n’inzego z’umutekano.

Abo bafunzwe bavuga ko Maridadi na mugenzi we Kazungu bavuze mu banyuze mu rugo bakagura inzoga bagenda banywa, ariko bakagenda basa n’abatongana, ngo hagati aha ni naho Uwamahoro yumvise ariya magambo Maridadi yabwiye Kazungu ko amuhemukiye. Uyu mukecuru anavuga ko Kazungu yamuhamagaye nyuma yo gukora ayo mahano kuko ko bari basanzwe bamenyeranye akamubwira ngo nagende abwire umugore wa Maridadi ko yapfuye.

ingingo ya 311 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu uhamwe n’ubwicanyi yakoze abishaka ahanishwa igifungo cya burundu.

Jean Claude Hashakineza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka