Yishe umugore we nawe ahita yiyahura arapfa

Umugabo witwa Twizeyimana Jean de Dieu wo mu Karere ka Gicumbi yishe umugore we witwa Mukurizehe nyuma yo kumwica nawe ahita yiyahura ahita apfa.

Umugabo wo muri Gicumbi yishe umugore we nawe arangije ariyahura arapfa
Umugabo wo muri Gicumbi yishe umugore we nawe arangije ariyahura arapfa

Byabaye mu ijoro rishyira tariki ya 07 Ukwakira 2016, mu mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Kaduha, umurenge we Nyamiyaga.

Sindabyemera Jean Baptiste, umukozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Nyamiyaga, avuga ko bamenye amakuru y’urupfu rw’abo banyakwigendera mu ma saa cyenda za mugitondo ku itariki 07 Ukwakira 2017.

Gusa ariko ngo mbere yuko babimenya, abana babo babanje gutabaza, bavuza induru babona ababyeyi babo bari kurwana ariko habura abaturage batabara.

Sindabyemera avuga batamenye icyaba cyateye Twizeyimana kwica umugore we. Ariko ngo uyu mugabo yari arwaye munda kuburyo ngo yari yarihebye kuko yari yarivuje ahantu hatandukanye adakira.

Uyu muyobozi asaba abaturage kugira umuco wo gutabara kuko ngo utwana twatabaje cyane habura utabara, abatabara baza uwo mugabo yarangije kwica umugore we no kwiyahura

Twizeyimana wari ufite imyaka 30 y’amavuko n’umugore w’imyaka 24, bashyinguwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 07 Ukwakira 2016. Basize abana babiri, umuhungu n’umukobwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Isi Igiye Kurangira! Ubu Nkatwe Tudafite Abagore Koko Waherahe Umuzana? Yewe Ababafite Nimubatunge!! Kuko Mwarahiriwe! Njyewe Inzu Yanjye Nzororeramo Inkoko N,inkwavu. Mbababajwe N,utwo Twana Kabisa!!!?

Jacquesdidace yanditse ku itariki ya: 8-10-2016  →  Musubize

Nge mbona ubwicanyi buri mungo bukabije minisiteri y’umuryango nihaguruke iganirize imiryango.Naho leta yoroshye uburyo bwogutandukana.

alias yanditse ku itariki ya: 8-10-2016  →  Musubize

musengere ingo kuko satani yarazisabye

mafubo yanditse ku itariki ya: 7-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka