Yihingiraga urumogi mu bishyimbo ngo ayobye uburari

Kuri sitasiyo ya police ya Sake mu karere ka Ngoma hafungiwe umusore witwa Biziyaremye Jean Bosco ukurikiranwaho kuba yarafatanwe urumogi mu murima we w’ibishyimbo yararuhinzemo.

Biziyaremye yasanganwe ibiti bine by’urumogi biteye mu murima yari yarahinzemo ibishyimbo birebire bisa na mushingiriro. Polisi yamufashe nyuma yo guhabwa amakuru ko uyu musore ashobora kuba ahinga urumogi mu bishyimbo.

Uyu musore yiyemereye icyaha avuga ko yaruhinze mu bishyimbo mu rwego rwo kuyobya uburari kugira ngo ntihagire uwaba yabikeka. Ibiti by’urumogi yabihinze mu murima rwagati.

Abaturanyi bavuga ko kwa Biziyaremye ari ndiri y’aho banwera urumogi. Hari na bamwe bavuga ko ahubwo ushobora gusanga urwo rumogi rwameze mu bishyimbo ari imbuto zaba zaraguyemo bari kuruhanwera. Gusa ariko nyiri kuruhinga yiyemerera ko yaruhinzemo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugesera, Bizumuremyi Jean Damascene, avuga ko ibikorwa byo guhinga urumogi ari ubwa mbere bigaragaye k’umuturage w’umurenge ayobora.

Urumogi mu Rwanda rufatwa nk’ikiyobyabwenge kiri ku isonga mu guhungabanya umutekano bityo bikaba bitemewe yaba kurunwa cyangwa kurucuruza.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka