Yibera kuri polisi kugeza igihe umugabo we azafungurirwa

Umugore witwa Uwutuma Hadidja wo mu kagari ka Gatanga mu murenge wa Ruhuha mu karere ka Bugesera yirirwa ndetse akanarara ku biro bya polisi ya Ruhuha ahafungiye umugabo we Nzabakenga Aboudul. Avuga ko azahava aruko umugabo we afunguwe.

Uwutuma Hadidja avuga ko bafashe umugabo Nzabakenga mu gitondo cyo kuwa 05/ 01/ 2012 bamubeshyera ko yibye iduka ry’umuturanyi wabo. Agira ati “baramubeshyera kuko amasaha bavuga ko yibiyeho iryo duka twari kumwe mu nzu turyamye kandi babishatse banabaza abaturanyi bacu”.

Avuga ko umugabo we nta ngeso yo kwiba agira kandi ko nibatamufungura azazana abana be batatu basigaye mu rugo nabo bakaza bakirirwa ndetse bakanarara hafi y’umugabo we kuko bamubeshyera.

Ubuyobozi bwa polisi ku Ruhuha buvuga ko bwataye muri yombi Nzabakenga Aboudul nyuma yaho umwe mu bazamu barinda amaduka yo mu mujyi wa Ruhuha atanze amakuru avuga ko mu baje kwita iryo duka yabonye isura isa niya Nzabakenga.

Ubuyobozi bwa polisi buvuga ko iperereza rigikorwa ko nibasanga hari ibimuhama bazamukorera dosiye bakayishyikiriza ubushinjacyaha kuko ashinjwa icyaha cy’ubujura buciye icyuho kandi gihanwa n’amategeko.

Uwutuma Hadidja yabyaranye na Nzabatuma abana bane, ariko aho yirirwa ndetse anarara akaba afite umwana muto kuko atamusiga mu rugo kandi ari ku ibere.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka