Yatwitse diplome ya murumuna we amuziza ko amusuzugura

Ngirumpatse Alphonse wo mu kagari ka Karenge umurenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma ari mu maboko ya police station ya Kibungo azira gutwika diplome ya licence, imyenda, n’indangamuntu bya murumuna we Nsengimana Innocent amuziza ko amusuzugura.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Karenge, Safari Adolphe, atangaza ko ubwo bageraga aho ibi byabereye basanze umwotsi uri gutumuka munzu Nsengimana acumbitsemo maze basanga hatwitswe diploma yatangiwe muri INATEK, imyenda irimo costume, indangamuntu ya Nsengimana ndetse n’iy’umukobwa w’inshutiye wari wayisize aho.

Ngirumpatse yemera ko ibyo yabikoze tariki 09/02/2012 atasinze ahubwo ko murumuna we amusuzugura dore ko aba mu mazu (Annexe) y’ uyu mugabo.
Ngirumpatse ntasobanura uburyo uwo murumuna we amusuzugura.

Ngirumpatse ni umugabo wubatse kandi yarangije kaminuza none ubu ari kwiga mu kiciro cya gatatu cya kaminuza (master’s degree) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Inzego za police ziri gukora inyandiko ngo ashyikirizwe inzego z’ubucamanza ngo aburanishwe ku cyaha aregwa.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka