Yatorotse uburoko nyuma yo gufatanwa amafaranga y’amahimbano

Polisi ya Nyamata irimo gushakisha umugabo witwa Ntwari Evariste watorotse uburoko tariki 2/12/2011 nyuma yo gutabwa muri yombi azira kwishyura inoti y’inkorano y’ibihumbi bitanu mu kabari. Ntwari yari afungiye ku biro by’umurenge wa Mayange.

Mu gitondo cyo kuwa 2 ukuboza 2011 abapolisi baje kureba Ntwari ngo bamujyane kumufungira i Nyamata baramubura, ahubwo basanga yaciye mu ibati aratoroka.

Ubwo yatabwaga muri ku mugoroba wo kuwa 1 Ukuboza 2011, Ntwari w’imyaka 37 y’amavuko, yavuze ko ayo mafaranga y’amahimbano nawe bayamuhangitse ubwo yaramaze kugurisha akamasa k’inka ya mukuru we.

Yagize ati “nabonye uwayampaye nta muzi kandi nanjye mukuru wanjye ntiyari kuyemera mpitamo nanjye kureba uwo nyahangika”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mayange, Nkurunziza Francois, avuga ko batabajwe n’uwitwa Mugabo ufite akabari ko yishyuwe amafaranga y’amahimbano.

Ati “twaje tumuta muri yombi kuko bwari bwije tumujyana kumufungira ku biryo by’umurenge”.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka