Yatemye umwana ukuboko amuziza kunyara ku buriri
Uwitwa Ndohera Athanasi afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata, azira gutema umwana we w’imyaka itatu akaboko, akanamutwika amuziza kunyara kuburiri.
Byarabaye mu byumweru bishize ariko ntibyahita bimenyekana, bibera aho uyu mugabo atuye mu Murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera.
Polisi itangaza ko yamenye aya makuru kuwa mbere tariki 31 Gicurasi 2016, ubwo nyirasenge w’umwana yajyaga kubasura yabaza umwana bakamubwira ko adahari yagiye gukina n’abandi bana.
Ngo yarahagumye maze yumva umwana arimo kuvugira munzu amurebye asanga akaboko karatemye katangiye kunuka kuko batamujyanye kwa muganga. Arebye asanga no ku kibuno hariho ibikomere by’ubushye kuko bagiye bamutwika ngo kubera ko anyara kuburiri.
Uyu mubyeyi yahise abimenyesha ubuyobozi nabwo buhuruza polisi nayo ihita ita muri uwo mugabo.
Aho afungiye kuri polisi, Ndohera yemera icyaha akanagisabira imbabazi akavuga ko byose yabitewe n’ubusinzi kuko yageze murugo inzoga zamuganjije.
Agira ati “Sinamujyanye kwa muganga kuko numvaga ko ari icyaha nakoze bahita bamfunga niyo mpamvu umwana twari twaramushyizeho umwenda, kugira ngo igisebe kitagaragara ndetse tukaba twaranamufungiranaga mu nzu kugira ngo hatazagira undi ubimenya.”
Polisi ivuga ko uyu mugabo akurikiranyweho icyaha cyo kubabaza umwana bikabije, kumujujubya no kumuha ibihano bikabije gihanwa n’ingingo ya 218 yo mugitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Nahamwa n’iki cyaha zahanishwa igifungo cyo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri, n’ihazabu yo kuva ku ibihumbi 100Frw kugeza ku bihumbi 300Frw.
Iyo uwo mwana bimuviriyemo ubumuga ahanishwa igifungo cyo kuva ku mwaka itanu kugera kuri irindwi n’ihazabu yo kuva ku bihumbi 500 Frw kugera kuri miliyoni.
Polisi yihutiye kujyana umwana kwa muganga kugira ngo avuzwe ibikomere hanarebwe niba ibyo bikomere yatewe bidashobora kumuviramo ubumuga.
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Nafungwe akatirwe urumukwiye numwicanyi mu bandi
Uwomugabonumugome Ntabwo Inzogazatuma Atema Uwoyibyariye Yakwiriye Igifungocyaburundu.
Yemwe bantu uwo muntu abonye uwahandi yabingeza gute? Udatinya kwica umwana yibyariye? Ahaaa mana
Abantu nkaba baba bakwiye na counseling kuko sinumva ukuntu watema umwana wibyariye udafite akabazo mumutwe.
nafungwe burundu ahubwo kuko ubu nubugome bukabije pee