Yataye uruhinja yari yabyaye mu musarani rukurwamo rukiri ruzima
Niyirora Gaudence wo mu Murenge wa Manyagiro mu Karere ka Gicumbi yabyaye umwana amuta mu musarane bamukuramo akiri muzima.

Uwo mukobwa wari mu ntore ziri ku rugerero yari yarabashije guhisha iyo nda kugeza ayibyaye, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Manyagiro, Kamuhire Diodone, yabitangaje ubwo bari bamaze gukura uwo mwana mu musarane kuri uyu wa gatatu tariki 15 Kamena 2016.
Yavuze ko byavumbuwe n’ababyeyi be bavuze ko uwo mukobwa mu nda haraye hamurya ariko batazi ko ari ibise byamufashe kugeza abyariye mu nzu iwabo na bwo mu ibanga.

Nyuma yo kubyara yaje gucunga ku jisho nyina asohotse mu rugo ahita ajya kujugunya uwo mwana we w’umuhungu mu musarane. Asohotse mu musarane ni bwo yahuye na se avirirana amaraso amubajije impamvu undi aramwihorera.
Kamuhire avuga ko ise yaje kubona umuvu w’amaraso w’aho yanyuze awukurikiye yumva umwana ari kuririra mu musarane ahita atabaza abayobozi n’abaturanyi barwana no gukuramo urwo ruhinja basanga rukiri ruzima.
Uruhinja rwahise rujyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Manyagiro na nyina kugira ngo bitabweho n’abaganga.
Nubwo abaganga basanze inyo zamwinjiye mu myanya y’ubuhumekero, ariko ubutabazi bw’ibanze yahawe bahamya ko bwatumye atagira ibibazo bikomeye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge Manyagiro avuga ko muri aka kagari ka Ryaruyumbu ari inshuro ya kabiri hagaragaye umukobwa ubyara agata umwana mu musarane. Ngo no muri 2015 hari undi na we wataye uruhinja mu musarani ariko rwo ruvanwamo rwapfuye.
Niyirora Gaudence namara gukira neza azashyikirizwa inzego z’ubutabera, kugira ngo akurikiranyweho icyaha cyo gushaka kwihekura uwo yabyaye.
Ohereza igitekerezo
|
Imana itabare abari mwisi twese. Kuko ibihe turimwo bitwereka ko Yesu agarutse bidatinze. Icyo nanjye nashyigikira nuko bishobotse POLICE ijye inakurikirana uba yateye inda aba bana babakobwa nabo bahanwe. Murakoze
ntibyoreshe ibi se biratwigisha iki? IMANA IZAFASHE UYU MWANA NA NYINA BABEHO icyampa nkazamenya icyo nyina w’ uyu mwana azabwira uyu mwana amaze kuba mukuru,
azahanirwe icyaha yakoze.
Mana we. mbega ubugome bukabije! abantu nkaba rwose bage bacirwa urubakwiye
nigitanga mubyukuri isi iri kwiherezo kwihekura ntasoni
uriya mukobwa ntagari muzima peee kwihekura ntanisoni kweri
Ariko itegeko rigomba guhinduka hakajya hahanwa na Se wumwana. Ntabwo umwana ari uwumuntu 1. umwana avuka kubantu 2. kuki hahanwa 1? Rwose ibi bigomba guhinduka. Abagabo bakaba responsible. Apana gutera inda ubundi ukigaramira.
Imana Ishimwe Kub Uwo Mwana Yavuyem Akri Muzma, Naho Uwo Mubyeyi Gto Bamuhane Pe!
Imana Nyagasani niyo nkuru ,uwo mukobwa nahanwe rwose nta mbabazi
Uwo mubyeyi gito ashyikirizwe ubutabera kuko ubwo atari uburere,ahubwo ari ubugome bukabije