Yatawe muri yombi amaze guta uruhinja rwe mu musarani
Francoise Uwamahoro ufite imyaka 20, kuva tariki 06/01/2012, ari mu bitaro bya Kabgayi mu karere ka Muhanga arinzwe na polisi kubera ko yataye umwana yari amaze kubyara mu musarane.
Uwamahoro yafashwe n’umwana w’aho yabaga mu murenge wa Mushishiro, watabaje avuga ko abonye afite amaraso menshi, abari aho bahita bavumbura ko uyu mukobwa yabyaye. Bamubajije aho yashyize umwana ariko yanga guhita abivuga. Nyuma yo gukubitwa n’abari aho, Uwamahoro yaje kuvuga ko yataye umwana yari amaze iminota mike yibarutse.
Uwamahoro yanze gusobanura icyatumye ajugunya umwana we yatwise amezi icyenda. Abaturage bo mu murenge wa Mushishiro, aho yakoreye aya marorerwa, babashije barokora umwana wari watawe mu musarane. Magingo aya, ubuyobozi bw’uwo murenge buremeza ko afite ubuzima bwiza.

Uyu mwana na nyina bari ku bitaro bya Kabgayi aho nyina arinzwe na polisi kugira ngo adatoroka cyangwa akagirira nabi urwo ruhinja.
Uwamahoro akomoka mu karere ka Ruhango mu murenge wa Ruhango mu kagari ka Munini mu mudugudu wa Kanazi ariko yari yaratorotse iwabo aza aho nyina avuka mu mudugudu wa Gataba mu kagari ka Matyazo muri uyu murenge wa Mushishiro, kwa mwene wabo na nyina witwa Jean Damascene Mugaragu nk’uko byasobanuwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushishiro, Sixte Mungarakarama.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|