Yatawe muri yombi akurikiranyweho kwiba imifuka 50 ya sima

Mu murenge wa Mbogo, mu karere ka Rulindo, Nsengimana Patrick w’imyaka 23 yatawe muri yombi akekwaho kwiba imifuka 50 ya sima yari ashinzwe gucunga igenewe kubaka amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda.

Nsengimana ashinjwa kuba tariki ya 26/11/2011yaragiye ku ishuri ribanza rya Kitabage, aho yari umuzamu w’ibikoresho, maze akabeshya abarimu bahigisha ko umukuriye ku rwego rw’akarere amutumye imifuka 50 ya sima ngo ijyanwe kubakishwa ku yindi site.

Uyu musore akimara kwakira iyo mifuka yahise ajya kuyigurisha n’umucuruzi. Uwo mucuruzi amenye ko ari ibyibano yaguze yahise abimenyesha inzego za polisi, ari nabyo byaje kuba intandaro y’itabwa muri yombi rya Nsengimana. Yafashwe tariki 3 Ukuboza ubwo yageragezaga guhungira mu mujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa Polisi, Supt. Theos Badege, avuga ko inzego za Polisi zihangana n’ubujura muri rusange, by’umwihariko abiba umutungo w’igihugu. Agira ati: “Turahamagarira abantu bose kubahiriza amategeko birinda indonke zidafututse kuko babihomberamo bikabagiraho ingaruka nyinshi kandi mbi ku buzima bwabo.”

Iki cyaha kiramutse kimuhamye, Nsengimana yahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atatu n’imyaka itanu nk’uko biri mu gitabo cy’amategeko ahanaahana ibyaha.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka