Yashatse gukiza abantu barwana bimuviramo urupfu

Mukaruziga Venerenda, umukecuru w’imyaka 63 wo mu kagari ka Mutunda ko mu murenge wa Mbazimu, akarere ka Huye yitabye Imana tariki 22/04/2012 azira gushaka gukiza abasore barwanaga barimo n’umwana we.

Abasore babiri barimo umwana w’uyu mukecuru Nsengimana Theophile, bari mu kabari ko kwa Gerard Nzanywayimana bari kunywa inzoga y’igikwangari, tariki 22/04/2012 mu masaha ya saa moya z’ijoro batangira kurwana umuhungu w’uwo mukecuru arakomereka.

Ababibonye bavuga imvururu zatangiye ubwo uwitwa Nsengiyumva Theogene yaje asaba Nsengimana kumugurira inzoga, Nsengimana ahita amubwira ko nta mafaranga afite hanyuma Nsengiyumva aramutuka undi nawe aramwishyura batangira gutukana.

Byageze aho batangira no kurwana kugeza ubwo abantu baje gutabara. Mu baje gutabara harimo Mukaruziga Venerenda, nyina wa Nsengimana Theophile. Abari hafi aho bavuga ko uwitwa nzabandora Bosco, mwene wabo wa Nsengiyumva wari watangije imvururu yahise afata ingiga y’igiti ayikubita Mukaruziga.

Mukaruziga yahise yikubita hasi asa nk’uwataye umwenge ariko nyuma aza kujya mu rugo iwe aho yaje kugwa mu ijoro ari mu gitanda cye. Muri izi mvururu kandi siza nk’aho zahuje imiryango ibiri, uwitwa Ndagijimana Eugene, undi muhungu wa nyakwigendera nawe waje atabaye, yaje gutemwa mu mutwe n’umuntu atabashije kumenya neza kuko yamutemye amuturutse inyuma.

Nzabandora Bosco, ubu afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Ngoma ariko ahakana ko atari we wishe uyu mukecuru kandi ko atazi n’uwamwishe. Bene wabo babiri nabo bakurikiranweho kugira uruhare muri izi mvururu baburiwe irengero.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda gusuzumwa.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka